Umunyarwandakazi wari usoje kaminuza muri Turikiya ari mu baguye mu mpanuka y�indege muri Tanzania

Wpfreeware Views:220 November 08, 2022 AMAKURU
Umukobwa w�Umunyarwandakazi wari uherutse gusoza amasomo ya kaminuza muri Turikiya, ari mu bantu 19 bazize impanuka y�indege yaguye mu kiyaga cya Victoria muri Tanzania. Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Hamza Hanifah yari afite imyaka 29 y�amavuko, yavaga Dar es Salaam yerekeza Mwanza. Hanifah avuka kuri nyina w�Umunyarwandakazi na Se w�Umunya-Tanzania. Mu minsi ishize yari aherutse gusoza Kaminuza mu bijyanye n�ubuvuzi muri kaminuza ya Ankara Yildirim Beyazit yo muri Turikiya. Bamwe mu bazi uyu mukobwa banditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we bavuga ko batazamwibagirwa. Iyi mpanuka y�indege ya Precision Air yaguyemo abantu 19 muri 43 yari itwaye. Kugeza ubu ntiharatangazwa icyateye iyi mpanuka gusa abayirokotse bavuga ko umupilote wari uyitwaye yabanje kubwira abagenzi ko ikirere kitameze neza kandi imvura yaririmo kugwa ari nyinshi. Ubwo iyi ndege yari itangiye kwururuka yitegura kugwa kibuga cy�indege cya Bukoba baje kwisanga bageze mu mazi. Amazi ngo yahise yuzura mu ndege, ubutabazi bwatinze kubageraho bituma amazi atangira guhitana bamwe. Umusore w'umurobyi waruri muri iki kiyaga niwe washoboye kubageraho mbere arokora abarenga 20.

IZINDI NKURU