Umushoferi w�Umunyarwanda yahiriye mu ikamyo yari ajyanye Tanzania arakongoka

Wpfreeware Views:4107 November 09, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Kabiri nibwo umushoferi w�Umunyarwanda yakoze impanuka n�ikamyo yari atwaye ubundi ifatwa n�inkongi irashya irakongoka nawe ahiramo. Uyu mushoferi witwa Nkusi yahagurutse mu Rwanda atwaye ikamyo y�ikigo cyitwa Gas Oil, yerekeza i Dar es Salaam aho yari agiye gupakira ibikomoka kuri peteroli. Ubwo yari ageze ahitwa Gunga mu bilometero biri hagati ya 500 na 650 uvuye ku mupaka wa Rusumo, yaje gukora impanuka imodoka iragwa ihita ifatwa n�umuriro kuvamo biramunanira ahiramo. Uwari inshuti y�uyu mushoferi wahaye BTN amakuru, yavuze ko hataramenyekana mubyukuri icyateye iyo mpanuka. Ati �Ntabwo mu by�ukuri wamenya ngo byatewe n�iki 100%.� Polisi yo muri Tanzania yageze aho iyi kamyo yahiriye ije kuzimya itinze isanga yabaye umuyonga n�uyu mushoferi yamaze gushiramo umwuka.

IZINDI NKURU