Chorale de Kigali iri mu myiteguro y�igitaramo Christmas Carols Concert 2022, yatanze amahirwe ku bakunzi bayo

Wpfreeware Views:237 November 09, 2022 IMYIDAGADURO
Bimaze kumenyerwa ko buri mwaka Chorale de Kigali ikora igitaramo cyinjiza Abaturarwanda muri Noheli bita Christmas Carols Concert, kuri iyi nshuro batanze amahirwe ku bakunzi babo yo kwihitiramo indirimbo bifuza ko bazabaririmbira muri iki gitaramo. Iyi Chorale iri muzambere zikundwa na benshi mu Rwanda, iri mu myiteguro y�igitaramo kizinjiza abanya-Kigali muri Noheli y�uyu mwaka. Batanze amahirwe ku bakunzi babo bazitabira iki gitaramo babashyiriraho uburyo bwo guhitamo indirimbo bifuza ko bazabaririmbira muri iki gitaramo kizaba ku itariki ya 16 Ukuboza 2022, izo bazahitamo zikazaza ziyongera kuzo bazaba babateguriye. Chorale de Kigali ivuga ko uyu ariwo mwihariko w�iki gitaramo cy�uyu mwaka, ubu gutora indirimbo ushaka byatangiye bikaba bizasozwa ku itariki ya 25 Ugushyingo 2022. Birigukorwa unyuze ku rubuga rwabo arirwo www.choraledekigali.rw/music. Ubusanzwe igitaramo Christmas Carols concert iba ku cyumweru kibanziriza umunsi wa Noheli ariko muri uyu mwaka habayeho impinduka gishyirwa kuwa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022. Ubuyobozi bw�iyi chorale buvuga ko bahisemo gushyira iki gitaramo kuwa gatanu bitewe nuko ku munsi wo ku Cyumweru byari kuzahurirana n�umukino wanyuma w�igikombe cy�Isi. Kwinjira muri iki gitaramo kizabera mu mahema ya Camp Kigali ni 10.000Frw mu myanya isanzwe, 15.000Frw mu myanya y�icyubahiro na 25.000Frw mu myanya y�ikirenga ibi biciro ariko ni mu gihe uguze itike mbere y�umunsi w�igitaramo.

IZINDI NKURU