Hagiye gusubukurwa igitaramo Joeboy yagombaga gukorera i Kigali

Wpfreeware Views:159 November 10, 2022 IMYIDAGADURO
Byatangajwe ko umuhanzi Joeboy uri mu bagezweho ku mugabane wa Africa agiye gutaramira i Kigali, nyuma yuko igitaramo yagombaga kuhakorera muri Nyakanga uyu mwaka cyasubitswe. Ku itariki ya 23 Nyakanga uyu mwaka nibwo byari byaramamajwe ko Joeboy azataramira mu mujyi wa Kigali mu gitaramo cyiswe Kigali Fiesta, ubwo haburgaga iminsi mike ngo kibe cyahise gisubikwa. Kompanyi yitwa East African Promoters (EAP) yari yarateguye iki gitaramon yatangaje ko kigiye gusubukurwa n'uyu muhanzi akazacyitabira, bahise bashyira hanze amashusho yo kucyamamaza. Ku itariki ya 3 Ukuboza 2022 nibwo igitaramo Kigali Fiesta kizabera i Kigali muri BK Arena. Ntiharatangazwa abahanzi ba hano mu Rwanda bazafatanya na Joeboy gususurutsa Abanyarwanda.

IZINDI NKURU