Juno Kizigenza na Davis D bazize iki?

Wpfreeware Views:793 November 15, 2022 IMYIDAGADURO
Ku itariki ya 3 Ukuboza 2022 nibwo biteganyijwe ko mu mujyi wa Kigai hazabera igitaramo cyiswe Kigali Fiesta cyatumiwemo umuhanzi w�umunya-Nigeria, Joseph Akinwale wamamaye nka Joeboy. Iki gitaramo cyagombaga kuba muri Nyakanga 2022 ariko kizagusubikwa igitaraganya, abahanzi bo mu Rwanda bari baramamajwe ko bazafatanya na Joeboy barimo Juno Kizigenza ndetse na Davis D. Mu ntangiriro z�uku kwezi ku Ugushyingo 2022 nibwo kompanyi aya East African Promoters (EAP) yateguye iki gitaramo, yatangaje ko kigiye gusubukurwa kikazaba ku itariki ya 3 Ukuboza 2022. Urutonde rwashyizwe hanze rw�abahanzi batandatu bazafatanya na Joeboy basa n�abari kumufasha ubwo cyasubikwaga ariko hakurwamo Davis D na Juno Kizigenza. Aba bahanzi ni Bruce Melodie, Christopher, Kenny Sol, Bushali, Bwiza na Chris Eazy, bivuze ko Juno Kizigenza na Davis D basimbujwe Bwiza na Kenny Sol kuko nibo batari kuri uru rutonde rwari rwaramamajwe mbere. Ntiharatangazwa impamvu aba bahanzi basimbujwe cyakora turakomeza kubiba kurikiranira. Igitaramo Kigali Fiesta kizabera muri BK Arena aho kwinjira ari ibihumbi 5.000Frw mu myanya isanzwe , 15.000Frw muri VIP na 25.000Frw muri VVIP. Kubazagura amatike ku munsi w�igitaramo, kwinjira bizaba ari 10.000Frw naho mu myanya y�icyubahiro VIP bazishyura 25.000Frw na 35.000Frw mu myanya ya VVIP.

IZINDI NKURU