Abatuye Isi bageze kuri miliyari 8

Wpfreeware Views:105 November 16, 2022 AMAKURU
Raporo y�umuryango w�Abimbumbye yagaragazaga ko ku itariki ya 15 Ugushyingo 2022, umubare w�abatuye Isi uzuzura miliyari umunani. Hari hashize imyaka 11 abatuye Isi babaye miliyari 7, bivuze ko ubwiyongere bw�abaturage buri kugenda gahoro. MSN itangaza ko mu 2030 umubare w�abatuye Isi uzaba ugeze kuri miliyari umunani n�igice naho mu mwaka wa 2050 Isi ikazaba ituwe n�abantu miliyari 9,7. Loni iteganya ko abatuye uyu mubumbe bazagera kuri miliyari 10,4 mu mwaka wa 2080. Byitezwe ko uhereye umwaka utaha u Buhinde buzaba bwamaze kuba igihugu gituwe cyane kurusha ibindi ku Isi aho kizaba cyaraciye ku Bushinwa bumaze imyaka aricyo gituwe cyane ku isi, aho kibarirwa abaturage miliyari 1,4 icyakora muri 2050 byitezwe ko mu 2050 abaturage b�u Bushinwa bazaba baragabanyutse bakagera kuri miliyari 1,3. Kuva mu 1950 ni ubwa mbere impuzandengo yo kwiyongera kw�abatuye Isi igaragaye iri ku muvuduko muto aho nko muri 2020 ubu bwiyongere bwagabanyutse cyane kuko bwageze ku kigereranyo kiri munsi ya 1%.

IZINDI NKURU