U Bwongereza bwasabye M23 kudafata umujyi wa Goma

Wpfreeware Views:1050 November 17, 2022 AMAKURU
Mu gihe intambara irimbanyije mu burasirazuba bwa Congo hagati y�umutwe wa M23 n�ingabo z�Iki gihugu FARDC, leta y�u Bwongereza yasabye abarwanyi b�umutwe wa M23 kureka gukomeza gusatira umujyi wa Goma dore ko habura gato ngo uyu mutwe uhafate. Kuri uyu wa Gatatu, M23 yatangaje ko ubu igenzura uturere twa Kibumba, Buhumba, Ruhunda, Kabuhanga ku mupaka n�u Rwanda, ndetse na Tongo na Mulimbi. Ibi bice byose bikikije Umujyi wa Goma. Nyuma yuko uyu mutwe utangaje ibi, Umuyobozi ushinzwe Afurika muri Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga mu Bwongereza, Corin Robertson, yavuze ko M23 ikwiriye guhagarika imirwano kuko iri kugira ingaruka ku basivile. Ati �U Bwongereza burasaba M23 guhagarika ibikorwa byo gusatira Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi igahita ibishyira mu bikorwa. Kongera kubura ibi bikorwa by�ubugizi bwa nabi byateye akaga ikiremwamuntu.� Yakomeje avuga ko inzira y�amahoro ikwiriye kugirwamo uruhare n�ibihugu byose byo mu karere. Ati �Turahamagarira ibihugu byose byo mu karere gukoresha inzira zose zishoboka mu kugarura amahoro.� Ubu busabe bw�u Bwongereza buje nyuma y�uko na Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga y�u Bufaransa nayo isohoye itangazo ivuga ko yamagana ibitero bya M23, isaba uyu mutwe �gusubira inyuma ako kanya ikava mu bice yafashe.�

IZINDI NKURU