Nyuma y�igikombe cy�Isi, Cristiano Ronaldo ashobora kutazasubira i Manchester, ifoto ye yomowe kuri Old Trafford

Wpfreeware Views:160 November 17, 2022 IMIKINO
Kuva mu ntangiriro z�uyu mwaka w�imikino, Cristiano Ronaldo na Manchester United ntibarebana neza, byahuhutse burundu ubwo aheruka kuvuga byinshi birimo n�ukuntu yagambaniwe na bamwe mu bayobozi muri iyi kipe. Urunturuntu ruheruka kugaragara mu Ukwakira 2022 ubwo Cristiano w�imyaka 37 yafataga icyemezo cyo gusubira mu rwambariro umukino utararangira ubwo Manchester United yahuraga na Tottenham Hotspur, ikaza no kuyitsinda ibitego 2-0. Cristiano Ronaldo yahise ahanishwa gukorana imyitozo n�ikipe y�abato ndetse n�abatoza bihariye bongerera imbaraga abakinnyi. Ku wa 13 Ugushyingo 2022 ni bwo yahishuye byinshi mu kiganiro yagiranye n�umunyamakuru Piers Morgan. Iki kiganiro yagikoze nyuma y�aho yisanze atari ku rutonde rw�abakinnyi umutoza Erik Ten Hag yifashishije mu mukino wa Fulham. Yari amahirwe kuri Ronaldo kugira ngo asangize abakunzi be imbamutima ze muri iyi ikipe. Muri iki kiganiro Cristiano yavuze ko hari benshi bari inyuma y�ibiri kumubaho muri Manchester United. Ntabwo ikibazo agifitanye n�umutoza gusa, ahubwo hari abandi bantu bifuje ko ataguma muri iyi kipe. Ati 'Nibyo koko ntabwo ari Ten Hag gusa, ahubwo hari n�abandi bagabo nka babiri cyangwa batatu batanyifuza muri Manchester kuva kera. Abo bantu ni bo bari kungambanira, ntibanshaka. Bitari muri uyu mwaka gusa ahubwo kuva umwaka ushize.' Cristiano yavuze ko nta cyubahiro agomba umutoza we kuko na we atamwubaha. Yabishingiye ku kuba imikino imwe n�imwe atamukinisha ahubwo akavuga ko arwaye. Yagize ati 'Ntabwo Ten Hag namwubaha. Ni gute ushobora kubaha umuntu na we utakubaha? Ibyo ntabwo njye nabikora. Yifate avuge ko ndwaye ntaho bishingiye ku mukino wa Aston Villa wo ku itariki 6 Ugushyingo.' Cristiano akomeza avuga ko abakunzi ba Manchester United bagomba kumenya ukuri kw�ibibera mu ikipe yabo. Yavuze ko ikipe nka Manchester United itagakwiye kuba ikiri mu nkundura yo gushaka umutoza wayo ukwiye. Yibaza impamvu igitinyiro ikipe ifite, ishobora gutinyuka gufata Rangnick ikamushyiraho nk�umutoza w�agateganyo kandi ishaka kubaka ibikorwa birambye. Nyuma yuko avuze ibi, umutoza w�iyi kipe Erik Ten Hug nawe yahise avuga ko atagikeney Cristiano Ronaldo. Kuri uyu wa 16 Ugushyingi 2022 abahanga mu gushishura amafoto ku bintu bagaragaye barigushishura ifoto nini ya Cristiano Ronaldo yari imanitse hanze ya stade y�iyi kipe Old Trafford. Ibi byafashwe nk�ikimenyetso ntakuka cy�uko uyu mukinnyi atagikenewe muri Manchester United.

IZINDI NKURU