U Rwanda rwanganyije na Sudani 0-0 mu mukino wa mbere wa gicuti

Wpfreeware Views:57 November 18, 2022 IMIKINO
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo ikipe y�Igihugu Amavubi yakinnye umukino wa mbere wa gicuti na Sudani, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. Uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ni uwambere muri ibiri ya gicuti u Rwanda rufitanye na Sudani. Ikipe y�Igihugu ya Sudani niyo yatangiye yinjira mu mukino neza mu gihe abasore b�u Rwanda bari batariakanguka. Abasore ba Sudani barimo uwitwa Safour Walierdin yatangiye agerageza uburyo bw�igitego ariko ab�inyuma b�Amavubi bagahagarara neza. Ku munota wa cyenda Amavubi yabonye uburyo bwa mbere ku mupira watewe ku ikosa ryakorewe Hakizimana Muhadjili ariko Mugenzi Bienvenue awushyize ku mutwe umupira ujya hanze. Ubu buryo bwabaye nk�ubukangura abasore b� Amavubi batangira gukina umukino mwiza ndetse batangira no gusatira izamu bya hato na hato. Mu mpera z�igice cya mbere, Hakizimana Muhadjili yacenze abakinnyi ba Sudani ahereza umupira Mugenzi Bienvenue, ariko awuteye mu izamu uca gato iruhande rwaryo. Igice cya kabiri cyatangiye Sudani isimbuza ku munota wa 50, bakuramo Idris Mohamed wavunitse, bashyiramo Gadalla Elfatih wakinaga hagati yugarira. U Rwanda na rwo rwakoze impinduka rukura mu kibuga Hakizimana Muhadjili na Mugenzi Bienvenue basimburwa na Habimana Glen na Hakim Sahabo kugira ngo bongere imbaraga mu busatirizi no hagati mu kibuga. Ku munota wa 60, Sudani yatangiye kuganza u Rwanda ndetse itangira no kubona uburyo bukomeye imbere y�izamu ariko amahirwe yo kuboneza mu izamu akabura. Amakipe yombi yakomeje gusatira akanagera imbere y�izamu ariko bikanga, umukino uza kurangira banganyije ubusa ku busa. Nyuma y�umukino umutoza w�Ikipe y�Igihugu Amavubi, Carlos Ferrer, yatangaje ko impamvu atari kubona ibitego, ahanini akiri kubaka umukino wihariye. U Rwanda ruzakina na Sudani umukino wo kwishyura tariki ya 19 Ukwakira 2022, na wo uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

IZINDI NKURU