Umuhanzi Singah wo muri Nigeria yageze i Kigali asaba ubwenegihugu akaba Umunyarwanda

Wpfreeware Views:109 July 16, 2022 IMYIDAGADURO
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu nibwo umuhanzi Singah wo muri Nigeria yageze i Kigali aho aje kwitabira igitaramo agomba kuririmbamo kuri uyu wa Gatandatu. Singah ubusanzwe witwa Fabian Okike yageze ku kibuga cy�indege i Kanombe ahagana saa tatu n�igice z�ijoro, yakirwa n�abarimo Ish Kevin, Gabiro Guitar ndetse n�itangazamakuru. Akigera i Kigali yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kugaruka mu Rwanda anahishura ko atari ubwa mbere ahageze kuko yahaherukaga mu myaka itanu ishize, icyo gihe ngo yari yazanye na Mr P wo muri P Square. Mu kiganiro n�itangazamakuru cyabereye muri Galaxy Hotel ahagana saa tanu n�igice z�ijoro, Singah yavuze ko akunda u Rwanda kandi yifuza kuba Umunyarwanda. Yavuze ko asanzwe Yumva umuziki wo mu Rwanda nubwo atari cyane ndetse ngo umuhanzi Amalon asanzwe ari inshuti ye. Muri iki kiganiro umuhanzi Ish Kevin yashimiye itangazamakuru ritabatereranye ubwo igitaramo cyabo cya mbere cyasubikwaga kugeza ubwo cyongeye gusubukurwa. Asaba abakunzi ba muzika kuza kubashyigikira abizeza ko nabo bari bubataramire bakanyurwa. Ubuyobozi bwa Evolve Music ari nabo bateguye iki gitaramo, bavuze ko abari baritabiriye icyambere cyasubitswe bakaba bagifite ubutumwa bugaragaza ko baguze amatike, baraza kwemererwa kwinjira ku buntu. Trappish Concert2 iraba kuri uyu wa Gatandatu i Rebero kuri Canal Olympia guhera ku isaha ya saa kumi z�umugoroba. Kwinjira ni 10,000Frw, 20,000Frw na 30,000Frw mu myanya y�icyubahiro ndetse na 300,000Frw kumeza y�abantu 6.

IZINDI NKURU