Perezida Kagame uri ahari kubera igikombe cy�Isi, yasuye icyanya cyahariwe intego z�iterambere rirambye

Wpfreeware Views:64 November 21, 2022 AMAKURU
Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakuru bitabiriye ifungurwa ry�ikibanza cyahariwe kumenyekanisha intego z�Iterambere rirambye (SDGs Pavillion) muri Qatar ahari kubera imikino y�Igikombe cy�Isi. Ibiro by�Umukuru w�Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yanitabiriye ubukangurambaga bwiswe �Scoring the Goals� bwatangijwe na Sheikha Moza Bint Nasser washinze umuryango wita ku burezi Qatar Foundation for Education. Perezida Kagame yageze muri Qatar kuri iki Cyumweru aho yitabiriye itangizwa ry�imikino y�Igikombe cy�Isi. Iki kibanza cyasuwe kigamije kumenyekanisha intego za Loni zigamije iterambere rirambye (SDGS) kiri mu biri gusurwa n�abitabiriye Igikombe cy�Isi kiri kubera muri Qatar guhera kuri iki Cyumweru tariki 20 Ugushyingo. Iki kibanza kuri uyu wa Mbere cyanasuwe n�Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres aho Sheikh Moza yamutembereje, bakaganira ku ngingo zirimo uko haboneka amafaranga yo gutera inkunga uburezi nk�imwe mu nkingi z�iterambere rirambye. Tariki ya 24 Nzeri 2015 ni bwo Umuryango w�Abibumbye wemeje Intego 17 z�Iterambere Rirambye (SDGS), nyuma y�uko hari hasojwe iz�ikinyagihumbi, MDGs. Izi ntego zibumbiye mu mirongo migari y�iterambere mu bukungu hagamijwe kurandura ubukene, guteza imbere ubwubahane hagati y�imigabane no gukorera hamwe nta n�umwe usigaye inyuma. Ibi byahujwe n�Icyerekezo 2063 kigamije kurushaho kwimakaza ukwigira kwa Afurika. Nubwo izi ntego zemejwe, hashize igihe hagaragazwa ko hakiri ikibazo cyo kubona amikoro ngo zishyirwe mu bikorwa uko bikwiriye, bikaba byararushijeho kuba bibi ubwo Isi yibasirwaga n�icyorezo cya Covid-19 ndetse n�intambara iri guhuza Ukraine n�u Burusiya.

IZINDI NKURU