Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera guhurira mu biganiro muri Angola

Wpfreeware Views:189 November 22, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Kane nibwo byitezweko abakuru b�Ibihugu by�u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo bongera guhurira ku meza y�ibiganiro byo gushaka igisubizo k�umwuka mubi umaze iminsi hagati y�ibihugu byombi. Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko ibi biganiro byari biteganyijwe kuba kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022 ariko biza gusubikwa byimurirwa kuri uyu wa Kane. Biteganijwe ko Perezida wa Angola, Jo�o Louren�o ari we uzahuza impande zimbi. Itangazo rya Guverinoma ya Angola rivuga ko ingingo zizigirwa muri iyo nama ari uguhosha umwuka mubi hagati y�u Rwanda na RDC watewe no kubura imirwano k�umutwe wa M23 Congo ishinja u Rwanda gushyigikira, narwo rukabihakana ruvuga ko ari urwitwazo rwa Congo. Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame w�u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Congo na �variste Ndayishimiye w�u Burundi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y�Iburasirazuba aribo bazitabira. Mu bizatabira kandi harimo Uhuru Kenyatta wahoze ayoboye Kenya nk�umuhuza mu biganiro bya Nairobi bigamije gushakira umuti ibibazo by�umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

IZINDI NKURU