Kuva umutwe wa M23 wakwubura imirwano mu Burasirazuba bwa Congo, iki gihugu nticyahwemye gushinja u Rwanda ko rufasha uyu mutwe nyamara u Rwanda rwo rubihaka.
Perezida w�u Burundi, Evaliste Ndayishimiye kuri ubu uyoboye umuryango wa Afurika y�Iburasirazuba (EAC), yatangaje ko kugeza ubu batarabona ishingiro ry�ibirego Congo iregamo u Rwanda kuba rufasha umutwe wa M23.
Ibi uyu mukuru w�Igihugu yabivugiye mu kiganiro yagiranye n�ibinyamakuru France24 a RFI, yashimangiye ko urugendo rwo guhosha umwuka mubi hagati y�ibi bihugu byombi ruri mu nzira nziza.
Perezida Ndayishimiye yabajijwe niba hari ikimenyetso kigaragaza koko ishingiro ry�ibyo Guverinoma ya RDC iheraho ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, asubiza ko kugeza ubu atarakibona.
Ati �Kugeza ubu, ntacyo turabona ku ruhande rw�akarere nanjye ubwanjye. Ariko nk�uko duteganya inama hamwe n�umuhuza muri ibi bibazo, Perezida wa Angola, tuzagira umwanya wo gusesengura no kureba ukuri kw�ibintu.�
Perezida Ndayishimiye atangaje ibi mu gihe ibihugu bigize EAC birimo kohereza ingabo muri RDC, zo gutanga umusanzu mu guhangana n�imitwe yitwaje intwaro.