Umutwe wa M23 watabaje amahanga ko Leta ya Congo igiye gukora Jenoside i Masisi

Wpfreeware Views:124 November 23, 2022 AMAKURU
Umutwe wa M23 urashinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutegura umugambi wo gutsemba abo mu bwoko bw�Abatutsi bo muri iki gihugu babifashijwemo na FDLR ndetse na Mai Mai, bahereye mu bice bya Masisi. Mu itangazo M23 yashyize hanze kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022, yamenyesheje umuryango wa Africa y�Iburasirazuba (EAC), Umuryango wa Africa y�unze Ubumwe (AU) ndetse n�Umuryango w�Abibumbye (UN) ko Leta ya Congo isa n�iyatangiye umugambi wa Jenoside mu gace ka Masisi. Muri iyi baruwa yashyizweho umukono n�umuvugizi w�umutwe wa politike wa M23, Lawrence Kanyuka, bavuga ko mugace ka Masisi leta yasabye Abanye-Congo bose bo mu bwoko bw�Abatutsi guhurira mu mavuriro cyangwa za paruwasi. Abatazagaragara aho hantu bazafatwa nk�abagize M23 bityo bashobora kwicwa. M23 ikomeza ivuga ko mu duce twiganjemo Abatutsi, abasirikare ba FARDC barahavuye, bahategeza abambari babo ba FDLR na Mai Mai ngo bakore ibyo bazi gukora neza, Jenoside. Uyu mutwe uvuga ko mu gushaka gusohoza uwo mugambi, Guverinoma ya RDC yanashyizeho Brig Gen Mugabo Hassan nk�umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Masisi. Mu gihe uyu Hassan ashinjwa ibyaha ndengakamere yakoze akiba mu mutwe witwaje intwaro wa PARECO, akaba anafite imikoranire yihariye na FDLR. M23 ivuga ko yiteguye kugirana imishyikirano na Leta ya Congo, hagamijwe gushyira iherezo kuri izi ntambara zimaze imyaka myinshi. Ni mu gihe Leta ya Congo yo ivuga ko ititeguye kuganira n�uyu mutwe mu gihe cyose utaravana ingabo mu duce wigaruriye.

IZINDI NKURU