M23 yahawe amasaha ntarengwa yo kuba imaze gushyira intwaro hasi ikanasubira inyuma

Wpfreeware Views:544 November 24, 2022 AMAKURU
Inama y�Abakuru b�ibihugu yateraniye i Luanda muri Angola yafatiwemo imyanzuro isaba umutwe wa M23 guhagarika imirwano ndetse ikanarekura uduce twose yafashe igasubira inyuma aho yahoze. Iyi nama ngufi yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ay 23 Ubushyingo 2022, itumijwe na Perezida wa Angola Jo�o Manuel Gon�alves Louren�o. Intumwa z�u Rwanda muri iyi nama zari zihagarariwe na Minsisitiri w�Ububanyi n�amahanga Dr Vincent Biruta mu izina rya Perezida Kagame, Perezida w�Uburundi, Ndayishimiye Evaliste, Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya na Louren�o wa angola, basabye umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi bitakwubahirizwa hagakoreshwa ingufu za gisirikare. Bategetse ko ibitero byose bihagarikwa by�umwihariko ibyo M23 igaba ku ngabo za RDC na MONUSCO uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n�ebyiri. M23 yasabwe kurekura uduce twose yari yarafashe maze igasubira inyuma mu birindiro bitarenga agace ka Sabyinyo muri teritwari ya Rutshuru, iki gikorwa kigomba kandi kugenzurwa n�ingabo za EAC n�iza MONUSCO. Iyi nama kandi yafatiwemo umwanzuro ko inkunga mu bya politiki n�ibya gisirikare yahabwaga M23 ngo igomba guhagarara ndetse indi mitwe yitwaje intwaro yaba iy�imbere mu gihugu no hanze yacyo yakoreraga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo igahagarika ibikorwa. Imitwe y�iterabwoba nka FDLR-FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n�indi yose ikorera ku butaka bwa RDC yasabwe gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo nk�uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi.

IZINDI NKURU