Atome Gasumuni yateguje ibidasanzwe mu gitaramo Seka Fest nyuma y�igihe kinini adasetsa abi Kigali

Wpfreeware Views:119 November 24, 2022 IMYIDAGADURO
Umunyarwenya uri mu bakomeye mu Rwanda, Ntarindwa Diog�ne uzwi cyane nka �Atome� cyangwa �Gasumuni� yateguje udushya tudasanzwe mu gitaramo cy�urwenya Seka Fest agiye gukorera i Kigali nyuma y�igihe kinini adasetsa ababarizwa muri uyu murwa mukuru. Seka Fest n�ibitaramo by�urwenya ngaruka mwaka bitegurwa na Arthur Nation, muri uyu mwaka ibi bitaramo bifite umwihariko w�uko umunsi wa mbere wahariwe umunyarwenya Atome Gasumuni. Ntarindwa Diog�ne afatwa nk�uwafunguriye amayira abakora umwuga wo gusetsa mu Rwanda, dore ko mu mwaka wa 2008 aribwo yagaragaye arigutera urwenya muri forum yari yitabiriwe n�abayobozi bakuru b�Igihugu yateguwe na Imbuto Foundation. Nyuma yaho nibwo twatangiye kubona abandi batinyuka gukora umwuga wo gusetsa kugeza ubwo ubu bisigaye bitanga agatubutse kuri benshi bafite iyo mpano ndetse havutse amaserukiramuco y�urwenya nka Seka Fest. Kuri uyu wa Gatatu ku wa 23 Ugushyingo 2022 nibwo habaye ikiganiro n�abanyamakuru ku myiteguro y�iri serukiramuco ry�urwenya �Seka Fest� rigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Atome yabwiye itangazamakuru ko muri uyu mwanya yahawe muri Seka Fest 2022 azamurikira abanyarwanda indi mikino mishya y�urwenya itandukanye n�iyo bigeze kumumenyanho kera. Ati �Imitegurire ya Seka Fest hari aho ijya guhurira na Seka Live ariko ku munsi wa mbere ari nawo nzakoraho biratandukanye. Buriya nshobora kumara isaha n�igice ndi ku rubyiniro njyenyine ariko ndimo abantu 19 batandukanye.� Atome avuga ko igihe yari amaze atagaragara mu bitaramo byamuhaye umwanya uhagije wo kwitabira iby�abandi banyarwenya yabanjirije mu kibuga kandi ko atewe ishema n�urwego bamaze kugeraho. Muri iki gitaramo cy�urwenya kizabera muri Kigali Convention Centre, Atome azafatanya n�umuhanzi Ruti Joel uzahabwa umwanya wo gususurutsa abazitabira, yavuze ko hari n�utundi dushya twinshi bahishiye abazitabira icyakora abasaba kuzaza ari benshi. Atome azasusurutsa Seka Fest ku itariki ya 3 Ukuboza 2022 akazaba ari nawo munsi wa mbere w�iri serukiramuco ry�urwenya. Ku munsi wa kabiri, uzaba ari itariki ya 4 Ukuboza 2022 Seka Fest izisusurutswa n�abandi banyarwenya barimo Loyiso Gola, Celeste Ntuli bakomoka muri Afurika y�Epfo , Obarima Amponsah wo muri Ghana, Kigingi w�i Burundi na Salvado wo muri Uganda. Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe n�ibihumbi 20Frw mu myanya y�icyubahiro ndetse n�ibihumbi 30Frw mu myanya ya VVIP.

IZINDI NKURU