Uburayi ubushyuhe buri kuvuza ubuhuha,barabifata nk'itanura

Wpfreeware Views:118 July 16, 2022 AMAKURU
Amajyepfo y'uburengerazuba bw'ubufaransa,igice cya Iberike ubwo ni Espagne,portugal bakomeje kuzahazwa n'inkongi z'umuriro kubera ubushyuhe bwinshi,ni mu gihe kandi amajyaruguru y'ubwami bw'abongereza nabo bamaze kujya mu murongo utukura kubera ubushyuhe bwinshi aho bishoboka ko mu cyumweru gitaha bashobora kugera ku gipimo cya 40 cy'ubushyuhe. U Bwongereza bwatangaje ko iki gihugu kiri mu kaga kubera ko ku nshuro ya mbere mu mateka ubushyuhe bwiyongereye cyane bikaba biteganyijwe ko buzagera kuri dogere Celisius 40. Met Office, Ikigo gishinzwe kugenzura ikirere mu Bwongereza cyatangaje ko uturere dushobora gufatwa cyane n�ubu bushyuhe turimo Londres, Manchester na York ku wa Mbere no ku wa Kabiri. Ibi bishobora guhindura gahunda z�abaturage kuko ubu bushyuhe bukabije bushobora kubagiraho ingaruka cyane. Biteganyijwe ko amashuri azafungwa kare ndetse n�abantu bazirinda kuva mu rugo ngo bajye mu zindi gahunda aho gukora ingendo mu modoka bizagabanuka. Ikigo Health Security Agency, cyatangaje ko abantu bashobora kuzafatwa n�uburwayi butandukanye ndetse bakaba banapfa, gisaba ko inzego zibishinzwe zigomba kwitegura kwakira no kwita ku barwayi. Mu ibaruwa cyasohoye cyavuze ko hazakenerwa imbangukiragutabara nyinshi.

IZINDI NKURU