Miss Rwanda 2023 ntabwo izaba, Muheto aragumana ikamba

Wpfreeware Views:536 November 25, 2022 IMYIDAGADURO
Hari hashize imyaka icyenda irushanwa ryo gutora Nyampinga w�u Rwanda ridasiba, kuri ubu amakuru yamenyekanye nuko iryumwaka utaha ritazaba kubera ibibazo byaribayemo bigatuma n�uwari umuyobozi waryo atabwa muri yombi. Nyuma yuko havutse havutse ibibazo mu irushanwa rya Miss Rwanda n�uwari umuyobozi waryo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Princekid agatabwa muri yombi. Minisiteri y�Urubyiruko n�Umuco yahise yambura kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up ya Princekid ububasha bwo gutegura iri rushanwa, rishyirwa mu biganza by�Inteko y�Umuco. Icyo gihe Inteko y�Umuco yahawe inshingano zo gutegura amabwiriza agenga amarushanwa y�ubwiza mu Rwanda ndetse inahabwa inshingano zo gukurikirana ibihembo by�abakobwa batsindiye amakamba atandukanye ndetse no gukomeza ibiganiro n�abaterankunga b�iri rushanwa. Amakuru agera kuri BTN avuga ko iri rushanwa ryo mu mwaka wa 2023 ritazaba mu rwego rwo kubanza gushyira ku murongo ibibazo byose birivugwamo byanagejeje uwariteguraga mu gihome. Ukurikirije ingengabihe yagenderwagaho ritegura amatariki yamaze kurenga. Biravugwa ko kugeza ubu Inteko y�Umuco ikiri gutera igitabo cy�amategeko agenga amarushanwa y�ubwiza mu Rwanda. Ibi bivuze ko Muheto Nshuti Divine azagumana ikamba rya Nyampinga w�u Rwanda kugeza hatowe undi umusimbura.

IZINDI NKURU