Umunyarwanda Ndayisaba Lee yahawe gutegura igitaramo Wizkid agiye gukorera muri Ghana

Wpfreeware Views:93 November 28, 2022 IMYIDAGADURO
Ndayisaba Lee usanzwe ufite ubunararibonye mugutegura ibitaramo bikomeye, yahawe imirimo yo gutegura icyo umuhanzi Wizkid agiye gukorera muri Ghana. Mu mwaka wa 2016 Lee yateguye igitaramo cya Wizkid i Kigali, nyuma yaho yagiye ategura n�ibindi bitandukanye mu bihugu byo mu karere harimo n�irushanwa rya East Africa�s Got Talent. Icyo yaherukaga gutegura n�igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 umuhazi Bruce Melodie yari amaze mu muziki cyabereye muri BK Arena. Kuri ubu yahawe akazi ko gutegura igitaramo cya gikomeye Wizkid agiye gukorera mu mujyi wa Accra muri Ghana. Uyu mugabo yahamirije BTN ko aya makuru ariyo, avuga ko yakiriye telefone y�abajyanama ba Wizikid bamumenyesha ko ariwe bahisemo guhuza ibikorwa mu mirimo yo gutegura iki gitaramo. Nubwo Lee ari i Kigali avuga ko imirimo yo gutegura iki gitaramo yahise ayitangira mu gihe mu minsi irimbere aribwo azahaguruka i Kigali akerekeza i Accra muri Ghana aho kizabera. Iki gitaramo nicyo cya mbere Wizkid agiye gukorera ku mugabane wa Africa kuva yashyira hanze nshya yise �More Love Less Ego� dore ko amaze igihe ataramira ku mugabane w�Uburayi n�Amerika.

IZINDI NKURU