Uko Perezida wa Congo Felix Tshisekedi yarokotse urupfu rwari rumusanze mu biro bye

Wpfreeware Views:2394 November 28, 2022 AMAKURU
Perezida Antoine F�lix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yarokotse urupfu rwari rumugeze amajanja ruciye mu burozi yari yohererejwe mu ibaruwa. Nk�uko byatangajwe n�ikinyamakuru Politico kizobereye mu nkuru zibanda kuri politike, kivuga ko ibaruwa yaturutse ku muryango utegamiye kuri Leta ukorera mu Bufaransa birinze gutangaza uwariwo. Iyi baruwa ngo yageze mu biro bya Perezida wa RDC tariki 12 Ugushyingo, yakirwa n�abakozi bashinzwe ibyo biro mbere yo kuyohereza kwa Perezida Tshisekedi kuko ari we yari igenewe. Iyi baruwa yariri mu ibahasha yari irimo urupapuro rumwe n�ikinyamakuru kimwe. Ngo kugira ngo bagire amakenga, yari ipfumuye ku mpande kandi imbere havamo umwuka utari mwiza. Hitabajwe inzobere zo mu kigo cya Polisi gishinzwe gupima ibimenyetso bya gihanga, ziza kwemeza ko uwo mwuka mubi uturuka ku kinyabutabire cyizwi nka �ion cyanure�. Icyo kinyabutabire gishobora kwifashishwa nk�uburozi bwica umuntu iyo abuhumetse. Ubusanzwe icyo kinyabutabire gikunze kuboneka mu bintu byazanye uruhumbu, urubobi n�ibindi byaboze. Bivugwa ko garama 200 z�icyo kinyabutabire cya Ion cyanure, uzisutse mu kirahuri cy�amazi cyangwa ibindi binyobwa, mu munota umwe cyaba kimaze kwica umuntu nk�uko ikigo gishinzwe ibimenyetso by�ikoranabuhanga muri Polisi ya Congo cyabitangaje. Umwe mu bayobozi bo muri RDC yatangaje ko batangiye kuganira n�u Bufaransa kugira hamenyekane inkomoko nyayo y�iyo bahasha n�impamvu yoherejwe. Bivugwa ko Minisitiri w�ububanyi n�amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yahamagaje ambasaderi w�u Bufaransa muri icyo gihugu ngo asobanure iby�icyo kibazo.

IZINDI NKURU