Jiang Zemin wafashije u Bushinwa kugira ijambo rikomeye ku Isi yitabye Imana

Wpfreeware Views:144 November 30, 2022 AMAKURU
Jiang Zemin wabaye Perezida w�u Bushinwa 1993 kugeza mu 2003, yitabye Imana ku myaka 96 azize uburwayi. Ibiro ntaramakuru by�u Bushinwa, Xinhua , byatangaje ko Jiang Zemin yitabye Imana kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022 i Shanghai saa 12:13 z�amanywa ku masaha yo mu Bushinwa. Akaba yazize leukemia (kanseri yo mu maraso) no guhagarara kw�ingingo nyinshi. Jiang ari mu bantu bakomeye muri politike y�Ubushinwa, akaba ari n�umwe mu batumye iki gihugu kigira iterambere ryihuse kandi kigira ijamba rikomeye ku rwego mpuzamahanga. Yabaye Umunyamabanga mukuru w�ishyaka Chinese Communist Party (CPC) kuva mu 1989 kugeza mu 2002, Umuyobozi w�Inama Nkuru ya Gisirikare kuva mu 1989 kugeza mu 2004 na Perezida w�u Bushinwa kuva mu 1993 kugeza mu 2003. Uyu mugabo yagiye ku butegetsi nyuma y�igitero cyamennye amaraso cyibasiye abigaragambyaga mu gace ka Tianna ndetse no hafi yaho muri Beijing, ibi bibazo byaje no gutuma Ubushinwa buhabwa akato ku rwego mpuzamahanga. Iyi myigaragambyo yateje urugamba rukomeye ku butegetsi hejuru y�ishyaka rya gikomunisiti ryUbushinwa, hagati y�abatavuga rumwe na leta n�abashakaga ko kuvugurura ubutegetsi. Bizakurangira Jiang Zemin wari usanzwe agaragara nk�umwe mu bakomeye mu buyobozi azamurwa mu ntera atorerwa kuba Perezida, bari bamwizeyeho ko azahuza abakomeye na rubanda rusanzwe. Ku butegetsi bw�uyu mugabo habayeho izamuka ry�ubukungu, ishyaka rya gikomunisiti rirayobora, bituma u Bushinwa bufata umwanya wa mbere mu bihugu bikomeye ku Isi.

IZINDI NKURU