Umuhanzi Joeboy yishimiye kongera kugaruka i Kigali

Wpfreeware Views:130 December 02, 2022 IMYIDAGADURO
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuwa Gatanu nibwo umuhanzi w�icyamamare ukomoka muri Nigeria, Joseph Akinwale [Joeboy] yageze i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo. Uyu musore w�imyaka 25 uri mu bakunzwe cyane muri iki kiragano, akigera i Kanombe ku kibuga cy�indege mpuzamahanga yabwiye abaje ku musanganira biganjemo itangazamakuru ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda igihugu yakunze. Ni ku nshuro ya kabiri Joeboy aje gutaramira i Kigali dore ko yahaherukaga muri Gashyantare 2022, icyo gihe yaririmbiye mu mahem ya Camp Kigali. Kuri iyi nshuro uyu muhanzi yahishuye ko asigaye yumva umuziki w�Abanyarwanda, akaba azi umuhanzi Bruce Melodie na Ish Kevin. Yagize ati �Abo bahanzi nkunda umuziki wabo, wenda simba numva neza ibyo baririmba ariko iyo wumva injyana bafite uba wumva zifite uburemere.� Nyuma yo kumwakira biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu aza kugirana ikiganiro kirambuye n�abanyamakuru ndetse n�abandi bahanzi bazafatanya mu gitaramo. Igitaramo uyu musore azaririmbamo cyiswe Kigali Fiesta, kizabera muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022. Kwinjira ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 150000 Frw mu myanya y�icyubahiro na 25000 Frw mu yisumbuye.

IZINDI NKURU