Abakunzi ba Kiyovu banenze imisifurire ya Nsabimana C�l�stin

Wpfreeware Views:54 December 05, 2022 IMIKINO
Abakunzi ba Kiyovu Sports barebye umukino ikipe yabo yatsinzwemo na AS Kigali ibitego 4-2, batashye bavumira ku gahera umusifuzi wo hagati wawusifuye, Nsabimana C�l�stin nyuma yo kubimpa penaliti ebyiri. Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Uyu mukino w�umunsi wa 12 wa shampiyona, Kiyovu Sports yabanje gutsinda ibitego bibiri bya Ssekisambu na Ndayishimiye Thierry ariko ibi byishimo ntibyatinze. AS Kigali yavuye inyuma itsinda Kiyovu Sports ibitego 4-2, byatsinzwe na Kakule Mugheni, F�lix Kone na Hussein Shaban Tchabalala watsinze bibiri. Gusa hagati mu mukino, abakunzi ba Kiyovu Sports bavuga ko hari penaliti ebyiri bagakwiye barahawe ku mupira Bishira Latif yakoreye mu rubuga rwa AS Kigali no ku ikosa Rugirayabo Hassan yakoreye Tuyisenge Hakim uzwi nka Dieme. Gusa umusifuzi wo hagati, Nsabimana C�l�stin ntabwo yigeze azitanga n�ubwo abenshi mu barebye uyu mukino bemeza ko zari penaliti zagomba guhabwa Kiyovu Sports. Abakunzi ba Kiyovu Sports baganiriye na UMUSEKE dukesha iyi nkuru, bavuga ko uyu musifuzi atababaniye kandi atari ubwa Mbere. Umwe ati �Ibyo C�l�stin yadukoreye, Imana Izabimwishyure akiri ku Isi. Ubu se ni inde utarabonye ziriya penaliti?� Undi ati �Ndasaba Imana ntazave ku Isi Itamutwishyuriye.� Undi ati �Kuki buri gihe aza gusifura imikino ya Kiyovu Sports ameze nk�uje guhangana? Ntazatinda kubona inyishyu.� Nyuma y�uko umukino wari urangiye, umwe mu bashinzwe imyinjirize kuri Stade muri Kiyovu Sports, yegereye uwari komiseri w�uyu mukino, amubwira ko ababajwe n�ibyemezo Nsabimana C�l�stin yafatiye muri uyu mukino. Si ubwa Mbere uyu musifuzi avuzweho amakosa kuko no mu mwaka ushize, yahagaritswe kubera umukino wahuje Rayon Sports na �toile de l�Est aho yari umusifuzi wa Kane kuri uwo mukino ariko asimbuza inshuro nyinshi. Mu minsi ishize we na Rulisa Patience hagombaga kubonekamo uzasimbura Hakizimana Louis ariko Ferwafa ihitamo gutanga Rulisa nk�umusifuzi mpuzamahanga.

IZINDI NKURU