Basketball: APR irahagurukana abakinnyi 12 yerekeza i Maputo

Wpfreeware Views:149 December 06, 2022 IMIKINO
Ikipe ya APR Women Basketball Club igomba guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore [Afrobasket Women Championship] izabera mu Mujyi wa Maputo muri Mozambique, yakoreye imyitozo mu Rwanda mbere yo gufata indege. Ni imyitozo yabereye kuri C�rcle Sportif de Kigali [CSK] ku wa Mbere tariki 5 Ukuboza, iyoborwa n'umutoza mukuru w'iyi kipe, Mbazumutima Charles n'abamwungirije. APR WBBC igiye gukina aya marushanwa nk'abatumiwe. Abakinnyi bose uko ari 12 bagomba kujyana n'ikipe, bakoze iyi myitozo harimo n'abakinira andi makipe ariko bongewe ku rutonde APR WBBC izajyana. Umutoza mukuru w'iyi kipe, Mbazumutima, yavuze ko ikipe yatunguwe no kubona ubu butumire bikanatuma itabona igihe gihagije cyo kwitegura ariko ko biteguye kuzatanga byose byabo. Uyu mutoza yavuze ko bagomba kwitabaza abandi bakinnyi bo mu yandi makipe kuko byemewe, ngo baze kongera imbaraga mu ikipe ndetse bizeye ko hari icyo bazafasha. Iri rushanwa bagiye kwitabira ku nshuro ya mbere mu bagore, uyu mutoza yavuze ko ari ibintu byiza cyane kuri bo. Mbazumutima avuga ko bagiye kujya i Maputo nta kipe n'imwe bazi ariko na bo ntawe ubazi, bityo bishobora gutuma bazitwara neza. Abakinnyi bongewemo, ni Tetero Odile, Kantore Sandra 'Dumi', Ebengo Isomi Feza ba REG WBBC. Hari kandi Umuhoza Akimana Martine �Kavende� ukinira IPRC-Huye. Abandi bakinnyi bajyana n'ikipe, harimo: Imanizabayo Marie Laurence, Usanase Stacy Charl�ne, Mugisha Uwera B�nigne, Uwizeye Assouma, Akimana Ange, Umuhoza Jordan, Umugwaneza Charlotte na Nsanzabaganwa Nelly Sandrine. Iri rushanwa rya Afrobasket Women Championship, biteganyijwe ko rizatangira tariki 9-17 Ukuboza. Biteganyijwe ko ihaguruka kuri uyu wa Kabiri Saa saba z'amanywa, umuyobozi uza kugenda ayiyoboye ni Nzeyimana Jean Paul usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w'iyi kipe.

IZINDI NKURU