Perezida Samia Suluhu yakuyeho ibirori byo kwizihiza isabukuru y�ubwigenge ya Tanzania, miliyoni 960 zari kuzakoreshwa azishora mu iterambere rusange

Wpfreeware Views:61 December 06, 2022 AMAKURU
Ku itariki ya 9 Ukuboza buri mwaka Tanzania yizihiza isabukuru y�ubwigenge, kuri iyi nshuro ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byakuweho na Perezida w�iki gihugu anategeka ko amafaranga yari kuzakoreshwa angana na miliyoni 960 z�ama-shilling akoreshwa mu kubaka amacumbi y�abayeshuri. Ubusanzwe mu kwizihiza iyi sabukuru muri Tanzania hakorwaga ibirori bikomeye byo ku rwego rw�igihugu harimo imitambagiro, akarasisi n�ibindi. Muri uyu mwaka ubwo hazaba hizihizwa isabukuru y�imyaka 61 ishize iki gihugu cy�igobotoye ubukoloni bw�u Bwongereza, Perezida Samia Suluhu Hassan yakuyeho ibi birori byo ku rwego rw�igihugu nk�uko byatangajwe n�umunyamabanga wa Leta mu biro bya Minisitiri w�Intebe ushinzwe politiki no guhuza ibikorwa, George Simbachawene. Mu kiganiro n�abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2022, George Simbachawene yatangaje ko isabukuru y�imyaka 61 y�ubwigege izizihizwa mu buryo bw�ibiganiro mpaka n�inama zigamije kuganira ku bibazo bibangamiye iterambere ry�abaturage, bikabera mu turere twose mu gihugu. Yagize ati �Ibyo biganiro n�inama bizabanzirizwa n�ibikorwa byo ku rwego rw�intara n�uturere bihuza abaturage birimo gusukura ibitaro, amashuri, inzu z�abageze mu za bukuru n�andi matsinda y�abanyantege nke.� Yakomeje avuga ko miliyoni 960 z�ama-shilling ya Tanzania (asaga miliyoni 445 Frw) zagombaga gukoreshwa, zizubakishwa amacumbi y�amashuri umunani abanza. Yatangaje ko ayo mashuri ari aya Buhangija (Shinyanga), Goeko (Tabora), Darajani (Singida), Mtanga (Lindi), Songambele (Manyara), Msanzi (Rukwa), Idofi (Njombe), na Longido (Arusha). Perezida Samia Suluhu Hassan afashe iki cyemezo mu gihe byari bimenyerewe ku wa mubanjirije ariwe John Pombe Magufuli. Mu mwaka wa 2015, Magufuli yategetse ko ibyo birori bisubikwa, amafaranga yagombaga gukoreshwamo yifashishwa mu kubaka umwe mu mihanda ya Dar Es Salaam. Mu mwaka wa 2020 nabwo Magufuli yasubitse ibi birori, amafaranga yari kwifashishwa akoreshwa mu kugura imiti n�ibikoresho byo kwa muganga.

IZINDI NKURU