Umuri Foundation izasangira iminsi mikuru n'abana

Wpfreeware Views:122 December 08, 2022 IMIKINO
Irerero rya Umuri Foundation rya Jimmy Mulisa, ryateguye gahunda yo gusoza umwaka risangira iminsi mikuru n'abana baturuka mu miryango itishoboye. Ni gahunda yateguwe kuzakorwa ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza, kuri Canal Olympia ku Irebero guhera Saa tatu z'amanywa kugeza Saa kumi z'amanywa. Umuri Foundation yateguye ko izakira abana 44 bo mu Mujyi wa Kigali baturuka mu miryango itifashije n'imiryango ya bo, bakazasangira ifunguro. Iri rerero ryashyizeho gahunda yo kwiyandikisha abantu ari bane bibumbiye hamwe, bakazakina umupira w'amaguru n'indi kipe izaba igizwe n'abahoze bakinira Amavubi barimo Jimmy Mulisa na Karekezi Olivier, na kapiteni w'Amavubi, Haruna Niyonzima n'umuhanzi, Juno Kizigenza. Kwiyandikisha ku itsinda ry'abantu bane, ni ibihumbi 100 Frw byishyurwa biciye kuri Code *666620# ubundi ugakurikiza amabwiriza, cyangwa ugahamagara telefone igendanwa ya 0781523920. Iki gikorwa kizakorwa ku bufatanye n'Umujyi wa Kigali na Canal Olympia. Ubusanzwe irerero rya Umuri Foundation isanzwe ifasha abana kuzamura impano zo gukina umupira w'amaguru. Ryashinzwe mu 2019. Iri rerero risanzwe rinafasha abana kuva ku muhanda bakagana ishuri.

IZINDI NKURU