Ukraine:Perezida Zelensky yirukanye umuyobozi w�Urwego rw�Iperereza n�Umushinjacyaha Mukuru

Wpfreeware Views:262 July 18, 2022 AMAKURU
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yirukanye Umuyobozi w�Urwego rushinzwe iperereza n�umutekano w�igihugu (SBU) n�Umushinjacyaha mukuru, bazira ko inzego bayoboye ziri kubamo ubugambanyi. Ivan Bakanov wayoboraga Urwego rushinzwe umutekano w�igihugu na Iryna Venediktova wari Umushinjacyaha mukuru, birukanywe mu gihe bivugwa ko abantu bagera muri 60 bahoze ari abakozi ba leta muri izo nzego ubu barimo gukorera mu nyungu zirwanya Ukraine, mu bice byamaze kwigarurirwa n�u Burusiya. Kugeza ubu nibura ibirego 651 bijyanye n�ubwinjiracyaha ndetse n�icyaha cy�ubugambanyi bimaze gufungurwa ku bahoze ari abakozi b�inzego zishinzwe iyubahirizwa ry�amategeko. Ukwirukanwa k�umuyobozi wa SBU, Ivan Bakanov, akaba n�inshuti yo mu bwana ya Zelensky, kubayeho nyuma y�ifatwa ry�uwahoze ari umuyobozi wa SBU muri Crimea, agace kigaruriwe n�u Burusiya mu 2014, Oleh Kulinych, ashinjwa ubugambanyi. Uru rwego ruzwi nka SBU rushinzwe iyubahirizwa ry�amategeko, iperereza n�umutekano w�igihugu muri Ukraine. Runafite umutwe wihariye ushinzwe umutekano ufasha cyane mu kurwanya iterabwoba, uzwi nka Alpha Group.

IZINDI NKURU