Gasogi United yerekanye abatoza babiri bashya

Wpfreeware Views:95 July 18, 2022 IMIKINO
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw'ikipe ya Gasogi United bwahamije ko iyi kipe izatozwa na Ahmed Adel nk'umutoza mukuru usimbura Guy Bukasa batandukanye. Ni umuhango wabereye mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, cyarimo perezida w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles. Uyu mutoza ukomoka mu Misiri azaungirizwa na Bahaaeldin Ibrahim wasimbuye Mbarushimana Shaban uzungiriza Casa Mbungo muri AS Kigali. Aba batoza bombi bahawe amasezerano y'umwaka umwe. Undi mutoza uzafatanya n'aba barabu babiri, ni Maniraguha Claude utoza abanyezamu b'iyi kipe. Ahmed Adel yageze mu Rwanda mu 2019 ubwo yari aje gutoza Musanze FC yamazemo amezi atandatu. Nyuma yo gutandukana nayo, yahise yerekeza muri Panth�re Sportive du Nd� FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Cameroun.

IZINDI NKURU