Ghana yemeje ko abantu babiri ba mbere banduye virusi yica cyane ya Marburg

Wpfreeware Views:77 July 18, 2022 AMAKURU
Ghana yemeje ko abantu babiri ba mbere banduye virusi yica cyane ya Marburg bagaragaye mu gihugu ndetse bombi baherutse gupfira mu bitaro biherereye mu Karere ka Ashanti kari mu Majyepfo. Ibizamini byari byafashwe kuri aba bantu byerekanye ko byari banduye iyi virusi mu ntangiriro z�uku kwezi bikaba byaremejwe na laboratwari yo muri Senegal yabipimye nk�uko BBC yabitangaje. Abashinzwe ubuzima muri iki gihugu bavuze ko abantu bagera kuri 98 bashyizwe mu kato nyuma yo gukekwa ko baba barakoranyeho n�abo banduye. Kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo iyi ndwara yari yabona kandi ni imwe mu zica cyane. Abaganga bavuga ko kunywa amazi menshi no kuvura ibimenyetso bigaragara bishobora guha umurwayi amahirwe menshi yo gukira. Ishami ry�Umuryango w�Abibumbye ryita ku Buzima, OMS rivuga ko iyi ndwara yigeze kugaragara mu bihugu birimo Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Afurika y�Epfo na Uganda. Icyorezo cya Marburg cyabonetse bwa mbere mu Budage mu 1967 aho cyishe abantu barindwi. Mu 2005 yahitanye abagera kuri 200 muri Angola.

IZINDI NKURU