Igitaramo cya Joe Boy i Kigali cyasubitswe

Wpfreeware Views:306 July 18, 2022 IMYIDAGADURO
Kuwa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022 nibwo byari biteganyijwe ko umuhanzi Joe Boy azataramira i Kigali mu cyiswe �Kigali Fiesta�. Amakuru ahari nuko iki gitaramo kitakibaye cyamaze gusubikwa. Nkuko byari byaratangiye kwamamazwa, muri iki gitaramo Joe Boy yagombaga kuzafatanya na Bruce Melodie, Davis D, Christopher, Bushali, Juno Kizigenza, Chris Eazy na Kenny Sol. Amakuru agera kuri BTN avuga East Africa Promoters (EAP), yateguraga iki gitaramo yahisemo kugisubika ikacyigiza inyuma bitewe nuko hari imyiteguro babona itazaba yarangiye ku itariki bari baramamaje. Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko urupapuro rwamamaza iki gitaramo rwasohotse abagitegura batararangiza kuvugana n�abahanzi bose bari bamamajwe. Uwaduhaye amakuru yavuze ko umuyobozi wa East Africa Promoters (EAP), yohereje umwe mu nshuti ze urupapuro rw�amamaza iki gitaramo (poster) ariko rwari rutaremezwa burundu, uyu muyobozi yasaga nk�umugisha inama nimba abahanzi baruriho aribo abona bakwiye. Uwo mushuti we yahise arushyira kuri status ya whatsapp ruba rusakaye gutyo, n�ikimenyimenyi nuko iyi poster itigeze ishyirwa ku mbuga nkoranyambaga z�iyi sosiyete isanzwe imenyerewe mugutegura ibitaramo mu Rwanda. Ntabwo haramenyekana itariki iki gitaramo cy�imuriweho gusa amakuru avuga ko ari mu mezi ari imbere.

IZINDI NKURU