Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa yahawe imipira y'abana

Wpfreeware Views:62 July 19, 2022 IMIKINO
Irerero rya Jimmy Mulisa rifasha abana kwiga gukina umupira w'amaguru no kuwubyaza umusaruro, Umuri Foundation, ryabonye undi muterankunga wahise unatanga imipira yo gukoresha imyitozo. Abafasha abakiri bato gukina no kuzamura impano zabo, baracyagorwa no kubona ibikoresho bihagije no gutoza abana baba mu buzima bugoye mu miryango, bibagiraho ingaruka yo gukora imyitozo idahagije. N'ubwo bimeze gutya ariko, Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa igeregeza gukora ibishoboka mu bushobozi bwayo, igafasha abana gukina no kubasobanurira ko bazabibyaza umusaruro ariko bakabijyanisha no kwiga. Muri uko kwirya bakimara, ni ho Sibomana Emmanuel uzwi nka Sibo, yahereye yegera Umuri Foundation ayizaniye imipira irindwi yo kujya abana bakoresha imyitozo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga, kibera ku kibuga kizwi nk'icya ULK aho aba bana basanzwe bitoreza kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatatu kuko kuva ku wa Kane berekeza kwitoreza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Iki gikorwa Sibo yakoze cyo gutanga imipira, cyashimwe na benshi bari bahari barimo n'umukozi wa Umuri Foundation ushinzwe ibikoresho ndetse akaba yungirije Jimmy Mulisa. Sibo yavuze ko yishimiye kugurira aba bana imipira kuko ari bo Rwanda rw'ejo kandi yizeye ko izabafasha kuzamura impano zabo. Yavuze kandi ko umupira w'amaguru ari ikintu cyatunga umuryango mu gihe uwukina abashije gukuza impano ye. Ati �Narinje gusura Umuri Foundation kugira ngo turebe abana twafasha ku bijyanye no gukina. Ni igitekecyerezo numvise, bambwira ibibazo bafite, ibyo bakeneye, numva ngomba kugira icyo nkora. Nta cyumweru gishize mbimenye.� Yongeyeho ati �Ariko kuko narimfite iyi mipira, nicyo kintu cya mbere cyahise kinza mu mutwe. Ubwo ari bato bagorwa no kubona ibikoresho byinshi ariko icyahise kinza mu mutwe ni imipira kuko ibafasha kuzamura urwego rwabo.� Uyu mugabo uvuga ko nawe yakiniye ku kibuga yasanzeho aba bana, avuga ko Abanyarwanda bakwiye kujya begera abana bakina umupira w'amaguru kugira ngo babafashe kuzamura impano bifitemo. Sibo yakomeje avuga ko azageregeza gukorera ubuvugizi Umuri Foundation ngo babone ibikoresho bihagije birimo inkweto zo gukinisha, imyenda yo gukoresha imyitozo n'ibindi. Nizeyimana Honore w'imyaka 13 ukina muri iri rerero, mu izina rya bagenzi be yashimiye cyane uwatekereje kubazanira iyi mipira kandi avuga ko izabafasha kuzamura urwego bariho. Ati �Iyi mipira izadufasha kuzamura urwego rwacu kuko bizatuma buri mwana afata umupira we ku giti cye. Buraduha icyizere cyo kuzamura urwego. Iri rerero ridufatiye runini kuko ari iry'umuntu uzwi nka Jimmy Mulisa.� Uyu mwana umaze imyaka itatu muri Umuri Foundation, yavuze ko intego ye ari uko mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere azaba akina mu kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri kandi yizeye ko azabigeraho. Umukozi w'iri rerero unashinzwe ibikoresho, Umutoni Alice, yavuze ko kubona imipira yo gukoresha imyitozo ari ikintu bishimiye kandi bizeye ko ubufatanye na Sibo buzakomeza. Yavuze kandi ko muri Umuri Foundation bagifite imbogamizi zo kuba hakirimo abana bitorezamo ariko ubushobozi bw'imiryango baturukamo bukiri hasi, bigatuma abana baza gukora imyitozo bavuye kure kandi bakaza n'amaguru ariko bakiri kurwana no gukemura ibibazo by'ibanze birimo gufasha abana kwiga no kubabonera ibikoresho nkenerwa. Umutoza ubana n'aba bana ubuzima bwa buri munsi, avuga ko iri rerero rifite abana benshi bigatuma hari igihe batisanzura ku mipira ariko iyo bagize amahirwe yo kuyibona, bituma abana biyongerera ubumenyi bitewe n'imyitozo yo gukora ku mupira cyane. Ati �Tuba dufite abana benshi cyane. Ni imipira yego ntabwo ari iya mu marushanwa, ariko bidufasha kongera imyitozo ku bana. Tuba dufite abana benshi bigatuma iyo dufite imipira mike bituma abana batinda gutera imbere. Ikindi, turabishima cyane kuba tugenda tubona abaterankunga.� Uyu mutoza yongeyeho ati �Akenshi tuba dufite abana baba mu buzima bugoye. Umuri Foundation mu bushobozi bafite bagerageza kudufasha. Tujya tureba ubufasha twaha abana, bamwe bakishyurirwa ishuri bakanahabwa ibindi bikoresho.� Umuri Foundation yashinzwe na Jimmy Mulisa mu 2019. Intego yayo ya mbere ni ugufasha abana gukuza impano yo gukina ariko bikajyana no kubafasha kwiga. Iri rerero ribamo abana b'abahungu n'abakobwa bari mu byiciro bitandukanye b'imyaka uhereye kuri itandatu kugeza kuri 18.

IZINDI NKURU