Man Martin na Femi One wo muri Kenya batoranyijwe kuzaririmba mu nama mpuzamahanga ikomeye izabera i Kigali

Wpfreeware Views:108 July 19, 2022 IMYIDAGADURO
Umuhanzi Man Martin na Femi One wo muri Kenya batoranyijwe kuzaririmba mu nama mpuzamahanga izabera i Kigali Man Martin na Fame One ubwo hazaba hafungurwa inama mpuzamahanga izwi nka 'Women Deliver Conference 2023'. Iyi nama iri muzambere zikomeye ku Isi zigaruka ku buringanire n'ubuzima, kwishyira ukizana n'imibereho myiza y'abagore n'abakobwa mu kinyejana cya 21. Ni ku nshuro ya mbere iyi nama izaba ibereye muri Africa, bakaba barahisemo abahanzi bo muri Aka karere kugirango batange ikaze kuri aba bashyitsi bazaba bitabiriye iyi nama nk'uko Man Martn yabitangaje. Wanjiku Kimani wamamaye mu muziki nka Fame One uzafatanya na Man Martin gutaramira abazitabira iyi nama, n'umwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya. Ari mu bagezweho mu njyana ya Hip Hop na Rap. Iyi nama ya WD2023 biteganyijwe ko izabera i Kigali guhera ku itariki ya 17 kugera ku ya 20 Nyakanga 2023. Biteganyijwe ko Man Martin na Fame One bazabanza gutaramira abagize komite irigutegura iyi anama muri uku kwezi kwa Nyakanga 2022 mu buryo bw'ikoranabuhanga, mu rwego rwo guteguza inama ngali ari nayo izabera i Kigali mu mwaka utaha.

IZINDI NKURU