Mohamed Salah yongereye amasezerano muri Liverpool

Wpfreeware Views:62 July 08, 2022 IMIKINO
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yongereye amasezeramo umukinnyi wayo Mohamed Salah ukomoka mu gihugu cya Misiri amasezerano yimyaka ibiri. Hari hamaze iminsi hibazwa niba Mohamed Salah wari usigaje amasezerano yUmwaka umwe yari kugeza mu 2023 azongera andi masezerano dore ko amakipe akomeye yamwifuzaga cyane cyane ayo muri Espagne harimoReal Madrid na Fc Barcelone. Mohamed Salah ku myaka 30 yemeranyije na Liverpool maze yongera amasezeramo yimyaka 2 azageza mu 2025 akaba aje ashimangira ko Mohamed Salah ariwe mukinnyi wa mbere uhembwa umushahara mwiza muri Liverpool kuko azajya ahembwa ibihumbi 350 byamapawundi ku cyumweru. Mohamed Salah kuva yagera muri Liverpool mu mwaka wa 2017 amaze kuyikinira imikino 254 aho yatsinzemo ibitego 156 ayifasha gutwara ibikombe bitandatu. Mohamed Salah yanyuze mu makipe ya FC Bale Chelsea FC,ACF Fiorentina AS Roma na Liverpool FC agikinira magingo aya.

IZINDI NKURU