Perezida Vladimir Putin yagiriye uruzinduko muri Iran

Wpfreeware Views:93 July 20, 2022 AMAKURU
Perezida w�u Burusiya Vladmir putin yageze i Tehran mu murwa mukuru wa Iran kuri uyu wa Kabiri, rukaba ari urwa kabiri agiriye hanze y�igihugu kuva muri Gashyantare 2022 ubwo yatangizaga intambara kuri Ukraine. Putin yagiranye ibiganiro na Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi n�umuyobozi w�ikirenga wa Iran Ali Khamenei na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdo?an bigaruka cyane ku ntambara yo muri Ukraine n�ibijyanye no kohereza ibinyampeke mu mahanga. Uru ruzinduko ruratanga amahirwe yo kunoza umubano hagati y�u Burusiya na Iran kimwe muri bike u Burusiya busigaranye nk�inshuti. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinja Iran gutegura koherereza u Burusiya indege zitagira abapilote mu rwego rwo gushyigikira iki gihugu mu ntambara kirimo muri Ukraine. Kuri uyu wa Kabiri, Ikigo cy�Abarusiya gishinzwe iby�ingufu, Gazprom cyasinyanye amasezerano y�ubufatanye n�Ikigo cya Iran gishinzwe ibya peteroli afite agaciro ka miliyoni 40 z�amadolari ya Amerika. Nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, Putin yavuze ko umubano w�ibihugu byombi uri ku rwego rwiza.Yavuze ko imigenderanire hagati y'Uburusiya na Irani uri ku ntambwe nziza

IZINDI NKURU