Afurika y'Epfo:Amayobera akomeje kuba yose ku rupfu rw'abana 21 baguye mu kabari ka East London.

Wpfreeware Views:80 July 20, 2022 AMAKURU
Muri Afurika y'Epfo amayobera akomeje kuba yose ku rupfu rw'abana 21 baguye mu kabari ka East London muri Kamena,aho ibizami bya mbere byagaragaje ko mu mubiri wabo nta burozi bwarimo harimo Alcool ariko itari ku kigero cyo kubica. Laboratwari ya Cap igaragaza ko mu maraso harimo Alcool nkuko byatangajwe na Litha Matiwane.Yatangaje ko ikigero cya Alcool kiva kuri 0,50 kugera kuri 2,60 garama kuri litiro y'amaraso iki kigero kikaba kitageza aho kwica umuntu.Gusa bakaba basanze Methanol mu maraso y'aba bana bakaba bagipima barebe ikigero yaba iriho. Abana 21 bari mu kigero cy'imyaka 14 na 20 bapfuye mu buryo bw'amayobera mu kabari kitwa Enyobeni gaherereye mu mugi wa East London!Taliki 26 Kamena basanzwe muri ako kabari nta bisebe gusa bamwe baje gupfa mu masaha akurikira baguye kwa muganga! Bitenganyijwe ko taliki 19 Kanama nyirakabari azagezwa imbere y'ubutabera kugirango abazwe ku cyaha cyo kugurisha ibisindisha kubana batarageza igihe.

IZINDI NKURU