Basketball: Sudani y'Epfo imaze imyaka 11 yasubiriye U Rwanda mu majonjora y'igikombe cy'isi

Wpfreeware Views:125 July 08, 2022 IMIKINO
Mu mukino wa mbere wa window ya 3 mu itsinda rya B mu majonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cyIsi cya Basketball, u Rwanda rwatsinzwe na Sudani, amahirwe yo kwitabira igikombe cyIsi ahita ayoyoka. Uyu mukino wabereye muri BK Arena Umukuru wIgihugu yarebye uyu mukino ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida wIshyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Desire. Sudani yepfo yabonye ubwigenge 2011 itangira gukina Basketball 2013 ubu ikaba imaze gukina igikombe cya Afurika 1 (afrobasket ) iki gihugu kuri uyu wa Gatanu cyari cyakiriwe nU Rwanda rwaherukaga gutsinda muri Window ya 2 yaberaga kuri Senegal amanota 68-56,Bitandukanye nuwo mukino ikipe yigihugu yu Rwanda rwatangiye umukino neza ruri imbere rugira amanota atanu kuri abiri ya Sudani yEpfo gusa agace ka mbere karanjyira agace ka mbere kasojwe sudani yepfo ifite amanota 22 kuri 13 yu Rwanda. Igice cya Mbere cyuyu mukino cyarangiye Ikipe ya Sudani yEpfo iri imbere ku manota 42 kuri 25 yu Rwanda , mu gace ka Gatatu katangiye u Rwanda rugerageza kugaruka mu mukino Ubwugarizi bwarwo bwabarimo Gray bwatumye ikinyuranyo kigabanuka kigera ku manota arindwi mbere yiminota ibiri ngo agace ka gatatu karangire gusa ntibyabaye byiza mu gace kanyuma kuko Abakinnyi ba Sudani yEpfo bahise bashyiramo ikinyuranyo mu minota itanu yagace ka kane batsinze amanota 14 u Rwanda rwo rutinjiza mu gakangara, umukino uza kuranjyira Sudani yEpfo itsinze u Rwanda amanota 73 kuri 63. uyu mukino wabaga wari umukino wa kabiri ikipe yigihugu ya Sudani yepfo yatsindaga yikurikiranya u Rwanda nyuma yo kurutsinda muri senegal amanota 68-56 aho ari nazo nshuro zonyine Sudani yepfo yatsinze U Rwanda, tubibutse ko Imikino ya nyuma yIgikombe cyIsi cya Basketball izabera mu Buyapani, Indonesie na Philippines kuva tariki 25 Kanama kugeza ku wa 10 Nzeri 2023.

IZINDI NKURU