Italy:Ministiri w'intebe Mario Draghi yeguye

Wpfreeware Views:64 July 21, 2022 AMAKURU
Minisitiri w�Intebe w�u Butaliyani, Mario Draghi yeguye mu mirimo ye nyuma y�uko ihuriro ry�amashyaka yari amushyigikiye mu Nteko Ishinga amategeko ricitsemo ibice. Ubwegure bwa Draghi bwashyikirijwe Perezida Sergio Mattarella kuri uyu wa Kane. Biteganyijwe ko Perezida Sergio Mattarella ahura n�Abayobozi b�Imitwe y�Inteko Ishinga Amategeko, bakaganira ku matora yo gusimbuza Draghi. Mu cyumweru gishize, Draghi yatanze ubwegure bwe nyuma y�uko ishyaka 5-Star movement ritangarije ko ridashyigikiye gahunda yatangajwe igamije kugabanya ikiguzi gihanitse cy�imibereho mu Butaliyani, bityo ko ryivanye mu mpuzamashyaka imushyigikiye. Draghi yavuze ko adashobora kuyobora Guverinoma itarimo ishyaka 5-Star movement. Amashyaka Lega na Forza Italia nayo yagaragaje ko atamushyigikiye.Biteganyijwe ko Perezida Mattarella aza gusesa Inteko, hagategurwa andi matora mashya. Kwegura kwa Draghi na Guverinoma ye yari imaze umwaka umwe, kuje mu gihe u Butaliyani bwa gatatu mu bukungu i Burayi buhanganye n�ibibazo birimo isubira inyuma ry�ubukungu, ubwiyongere bw�ibiciro ku masoko n�ubwiyongere bw�inyungu ku nguzanyo ndetse n'ingaruka zasizwe n'icyorezo cya Covid 19.

IZINDI NKURU