Tayc uri mu bagezweho ku bakunda injyana ziri mu Gifaransa, agiye gutaramira i Kigali

Wpfreeware Views:136 July 21, 2022 IMYIDAGADURO
Umuhanzi Tayc uri mu bagezweho ku bakunda injyana ziri mu Gifaransa, agiye gutaramira i Kigali. Tayc ubusanzwe witwa Julien Bouadjie n'Umufaransa ariko ufite inkomoko muri Cameroon. Azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka 'Le Temps' 'Dis moi comment' 'N'y pense plus' n'izindi... Biteganyijwe ko uyu muhanzi azataramira i Kigali muri BK Arena, kuwa 30 Nyakanga 2022. Uyu musore w'imyaka 26 yavukiye mu Bufaransa ku wa 2 Gicurasi 1996. Ubwo yari amaze kwimukira mu Mujyi wa Paris mu 2012, ni bwo yatangiye umuziki. Ku wa 30 Gicurasi 2017 ni bwo uyu musore yasohoye Mixtape y�indirimbo icumi yise �Alchemy�. Mu 2018, Tay C yasohoye Mixtape ye ya kabiri yise �H.E.L.I.O.S�. Nyuma uyu musore yaje gusinya mu nzu isanzwe ifasha abahanzi yitwa H24. Iyi studio ni yo yakoreyemo album ye ya mbere yise NYXIA iza gusohoka mu 2019, iyi ikaba ari yo yatumye izina rye rimenyekana ku rwego mpuzamahanga mbere y�uko asohora iyitwa �Fleur froid� mu 2020. Tayc agiye gutaramira i Kigali nyuma y'iminsi mike mugenzi we wo mu Bufaransa La Fouine nawe ahataramiye gusa igitaramo cye nticyitabiriwe nk'uko byari byitezwe. Ese uyu we araza kuhatwika ?

IZINDI NKURU