Dr Doris Uwicyeza Picard nyuma yo guhabwa inshingano nshya yashimiye Perezida Paul Kagame

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-13 08:45:06 AMAKURU

Nyuma yuko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, Dr Doris Uwicyeza Picard wari usanzwe ari Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ubutabera, agizwe Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu no kwita ku Bimukira (MEDP, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Dr. Uwicyeza yijeje Umukuru w'Igihugu ko atazatezuka ku gukorera u Rwanda.

Yagize ati: “Urakoze Nyakubahwa Paul Kagame kubwo kungirira icyizere umpa amahirwe yo gukorera abandi. Ndanyuzwe kandi ndanezerewe. Ndabizeza kuzahora imbere kandi nkora ibirenze mu gukorera u Rwanda. Ndagushimiye kandi Imana iguhe umugisha.”

Uretse Dr. Uwicyeza, Ambasaderi Monique Mukaruliza wari usanzwe ari Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga guhera mu 2021, yagizwe Ambasaderi Rusange “Ambassador at Large” muri iyo Minisiteri. 

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’intebe, rivuga ko Perezida Kagame yahaye abo bayobozi inshingano nshya ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo ya 111 n’iya 112.