Libya: Abigaragambya biraye mu nyubako inteko ishingamategeko i Tobruk

Wpfreeware Views:38 July 08, 2022 AMAKURU
Mu gihugu cya Libya abaturage bigaragambya biraye mu nyubako yinteko ishingamategeko mu mujyi wa Tobruk mu burasirazuba batwika igice kimwe cyiyi nyubako.Amafoto yagiye hanze yerekana umwotsi ndetse abigaragambya batwika amapine hanze yiyi nyubako. Hashize igihe haba imyigaragambyo mu yindi mijyi yo muri Libya mu kwamagana ibura ryumuriro wamashanyarazi, izamuka ryibiciro hamwe nimpagarara muri politiki. Mu murwa mukuru Tripoli, aho ubutegetsi bundi bwabacyeba bushyigikiwe, abigaragambya basabye ko habaho amatora. Intumwa yumuryango wabibumbye (ONU/UN) muri Libya, Stephanie Williams, yavuze ko uru rugomo rutakwihanganirwa, ariko avuga ko ari ikimenyetso kigaragara ku bari ku butegetsi cyo kugira ngo bashyire ku ruhande ibyo batumvikanaho, ubundi bakoreshe amatora abaturage ba Libya bashaka. Izi mvururu zibaye hashize umunsi ibiganiro byateguwe numuryango wabibumbye (ONU/UN) bibereye i Geneve mu Busuwisi bigamije gucira inzira amatora, birangira nta kintu kinini kigezweho. Kuva imyivumbagatanyo ishyigikiwe numuryango wubwirinzi bwa gisirikare bwUburayi nAmerika (OTAN/NATO) yaba mu 2011 igahirika ku butegetsi Col Muammar Kadhafi, Libya yakomeje kubaho mu kajagari aho benshi banemeza ko Kadhafi yazize ubusa ndetse ko bigoye ko Libya yabaho neza kurusha ibihe byubutegetsi bwa Kadhafi

IZINDI NKURU