Kamonyi: Umusore yaguwe gitumo ari gusambanya ingurube

Wpfreeware Views:646 December 06, 2022 AMAKURU
Umusore witwa David uri mu kigero cy�imyaka 20 wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda yaguwe gitumo arimo gusambanya ingurube, mu minsi yashize nabwo yigeze gufatwa agiye gusambanya inka bikaba bicyekwa ko afite ikibazo cyo mu mutwe. Ku cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022 nibwo uyu musore yaguwe gitumo yacometse mu ngurube yabandi ayiturutse inyuma. Umuturage nyira iyi ngurube yasambanywaga yabwiye Radio1 ko ubwo yari ayizaniye ibyo kurya, yafatiye mu cyuho uyu musore ari kuyisambanya. Yagize ati �Ejo saa kumi n�ebyiri za mu gitondo, nasanze umuhungu witwa David ambereye ku ngurube ari kuyisambanya. Namaze kumubona, ndavuga ngo uri mu biki, nibwo yahagurutse arambara. Nkimara kumubona yagiye guhindura imyenda yari yambaye, nibwo twamutwaye kuri RIB.� Uyu avuga ko Urwego rw�Ubugenzacyaha sitasiyo ya Runda, yabatumye ibimenyetso bigaragaza ko koko iryo tungo ryasambanyijwe. Ati �Dufotora ingurube, tukimara kuyifotora , barabijyanye babigeza kuri RIB.� Umwe mu baturage baje batabara, yavuze ko uwo musore ukekwa, yasanzweho imyanda y�ingurube . Abaturanyi bemeza kandi ko atari ubwa mbere uyu musore avuzweho guhohotera amatungo kuko aheruka gufungwa azira gusambanya inka. Aba baturage bakaba basaba ko yajyanwa kwa muganga hakarebwa niba yavuzwa indwara zo mu mutwe. Kugeza ubu uyu musore akab afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Runda mu gihe hagikorwa iperereza.

IZINDI NKURU