Prince Kid wateguraga Miss Rwanda ararekuwe

Wpfreeware Views:553 December 02, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye imyanzuro ku rubanza rwaregwagamo Ishimwe Dieudonn� uzwi nka Prince Kid, rwanzura ko arekurwa by�agateganyo. Ubwo icyemezo cy�urukiko cyatangazwaga umucamanza yabanje kwibutsa abari mu cyumba cy�iburanisha uko iburanisha ryagenze, n�ibyaha uyu musore akurikiranyweho. Prince Kid yaregwaga ibyaha bibiri aribyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n�imibonano mpuzabitsina. Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabigizweho umwere kuko Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe bidahagije. Icyaha cyo guhoza undi ku nkeke, hatanzwe ubutumwa Prince Kid yandikiye umukobwa umushinja, amusaba ko basambana ndetse n�amajwi yafashwe. Urukiko rwasanze nta hantu na hamwe ubu butumwa bwatanzwe, cyane ko bwakuwe muri telefone y�undi muntu. Aha, Urukiko rwakomeje gusesengura amajwi yatanzwe nk�ikimenyetso, ruburamo ijambo na rimwe risaba gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo rusangamo ijambo ry�umusore wasabaga urukundo ku mukobwa. Ibi bigahuzwa n�inyandiko yakozwe n�uwamuregaga yavugaga ko nta hohoterwa yigeze akorerwa kandi ikaba yarasinyiwe kwa noteri. Ikindi ni uko Urukiko rwasanze amajwi afite inenge kuko ataherekejwe na raporo y�umuhanga wagombaga kuyasobanura, bityo ruhamya ko ari ikiganiro hagati y�umusore n�inkurmi basabana urukundo. Nyuma yo kumva ababuranyi bombi no gusesengura ibimenyetso byose Urukiko rwanzuye ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ahita arekurwa by�agateganyo, kuko basanze ibyaha yashinjwaga bidafitiwe ibimenyetso bihagije byatuma akurikiranwa afunzwe.

IZINDI NKURU