Umubare munini w�abafite Virus itera Sida mu Rwanda bari muri Kigali, ubwandu bwiganje mu rubyiruko hagati y�imyaka 15 na 24

Wpfreeware Views:347 December 01, 2022 AMAKURU
kuri uyu wa kane u Rwanda rwifatanyije n�Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA ku nsanganyamatsiko igira iti: �Rubyiruko tube ku isonga mu kurwanya SIDA.� Uyu munsi wizihizwa ku itariki ya 1 Ukuboza buri mwaka, ku rwego rw�Igihugu ukaba wizihirijwe mu karere ka Huye. Ikigo cy�Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, cyongeye kwibutsa buri wese cyane cyane urubyiruko ko SIDA ntaho yagiye mu gihugu cyacu, bakaba basaba inzego zitandukanye zaba iza Leta, abihaye Imana, imiryango ya Sosoyete sivile n'itegamiye kuri Leta guhagurukira icyarimwe bakarwanya uwo mwanzi utwugarije. Mu mibare yatangajwe n�iki kigo igaragaza ko mu myaka 15 ishize mu Rwanda umubare w�abantu bafite SIDA bari hagati y�imyaka 15 na 64 utigeze uzamuka, wagumye kuri 3%. Umujyi wa Kigali niwo uza ku isonga mu kugira umubare munini w�abafite virusi itera Sida ugereranyije n�ahandi mu Rwanda, bikaba biri ku kigero cya 4,3%. Naho mu zindi ntara 4 uri hagati ya 2,2% na 3,0%. Ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko rufite hagati y� imyaka 15 na 24. Muri aba umubare munini w�abafite virusi itera Sida uri mu cyiciro cy�abakobwa kuruta abahungu. RBC ikomeza ivuga ko nubwo tugeze ku kigero cyiza mu kurwanya Sida, turacyafite urugendo kugirango turandure iki cyorezo. Bikomeje kugaragara kandi ko urubyiruko rutitabira uko bikwiye serivisi zijyanye no kurwanya SIDA, akenshi bigaterwa n�ubumenyi bafite budahagije. Bakaba bakangurira abantu bose cyane cyane urubyiruko kwipimisha virusi itera SIDA bakamenya uko bahagaze bityo bakamenya n�ingamba zihamye bakwiye gufata, abasanze bataranduye bagakomeza ingamba zo kuyirinda no gufata neza imiti.

IZINDI NKURU