Abakozi batanu ba REG bakurikiranyweho kwiba insinga z�amashanyarazi zihenze

Wpfreeware Views:190 December 06, 2022 AMAKURU
Urwego rw�Igihugu rw�Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abakozi batanu b�ikigo cy�igihugu gishinzwe gukwirakwiza Ingufu REG, bakurikiranyweho kumanura insiga zitwara amashanyarazi zihenze bakazigurisha. RIB ivuga ko bamanuye urutsinga rw�amashanyarazi ruvana umuriro muri Transformateur ruwujyana ku munara uri mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera. Urutsinga bamanuye rufite agaciro ka miliyoni 3,5 Frw. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Akomeza asaba Abaturarwanda kwirinda kwangiza ibikorwaremezo baba ababikoramo n�abandi baturage muri rusange. Aba bakozi ba REG baramutse bahamwe n�icyaha bahanishwa gufungwa imyaka itari munsi y�itatu ariko itarenze itanu ndetse bakanatanga ihazabu y�ari hagati ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

IZINDI NKURU