Kujya muri Pologne bigiye korohera Abanyarwanda

Wpfreeware Views:87 December 05, 2022 AMAKURU
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2022, Minisitiri w�Intebe Dr Ngirente Edouard yakiriye intumwa za Pologne ziyobowe na Minisitiri w�Ububanyi n�amahanga wungirije, Pawel Jab?o?ski, amwizeza guteza imbere no kwagura umubano w�ibihugu byombi. Minisitiri w�Ububanyi n�amahanga wungirije, Pawel Jab?o?ski yabwiye itangazamakuru ko baganiriye na minisitiri w�intebe ku ishusho y�umubano w�ibihugu byombi yaba mu bukungu, uburezi, ubushakashatsi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n�izindi ngingo. Ati �Byinshi birimo gukorwa ariko turashaka kubiteza imbere. Twasinye amasezerano atandatu y�ubufatanye muri uru ruzinduko, twiteze byinshi birenzeho�. Yakomeje avuga ko u Rwanda na Pologne bisangiye indangagaciro zo kurengera uburenganzira bwa muntu, amategeko mpuzamahanga no kubaha ubusugire bw�ibindi bihugu, akaba ari yo mpamvu barushima uko rwamaganye ubushotoranyi bw�u Burusiya kuri Ukraine yaba mu muryango mpuzamahanga n�ahandi. Minisitiri Pawel Jab?o?ski yanavuze ko ibihugu byombi bisangiye amateka yo kuba byarakolonijwe no kuba mu ntambara ya kabiri abanya-Pologne nabo barakorewe jenoside nk�uko yabaye mu Rwanda mu 1994, ariko ibihugu byombi bikabikuramo imbaraga zo kwiyubaka. Minisitiri w�Ububanyi n�Amahanga w�u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko Pologne yamenyesheje u Rwanda ko igiye gufungura Ambasade i Kigali, ikaba ari intambwe ishimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye. Ni nyuma y�uko narwo rwayifunguyeyo umwaka ushize ndetse ibihugu byombi bigasinya amasezerano ajyanye n�ubutwererane no kujya biganira ku birebana n�ibya politiki n�umubano mpuzamahanga muri rusange. Ati �Muri iyi nama igihugu cya Pologne cyamenyesheje u Rwanda ko nacyo kigiye gufungura ambasade inaha mu Rwanda, bikaba byerekana intambwe ishimishije umubano hagati y�ibihugu byacu byombi umaze kugeraho�. Minisitiri w�Ububanyi n�Amahanga wungirije, Pawel Jab?o?ski, yavuze ko gufungura ambasade bizakorwa vuba bishoboka kugira ngo bikomeze kuzamura umubano n�imikoranire y�ibihugu byombi.

IZINDI NKURU