Kuri uyu Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonn� [Prince Kid] ndetse rutegeka ko ahita arekurwa. Uyu musore agisohorwa muri Gereza ya Mageragere yashimiye Perezida Paul Kagame.
Nyuma yuko imyanzuro y�urukiko ikimara gusomwa, inshuti abavindimwe, abakoranaga na Prince Kid ndetse n�itangazamakuru bahise berekeza kuri gereza ya Mageragere kujya gucyura uyu musore.
Mu nzira werekeza kuri gereza ya Mageragere umuhanda warimo imodoka nyinshi z�abakunda uyu musore bari baje kumwakira no kumuramutsa.
Mu bari baje kumwakira barimo Ndimbati , Miss Iradukunda Elsa , Miss Iradukunda Liliane , Mugabekazi Liliane , umubyeyi wa Davis D n�abandi biganjemo abanyamakuru.
Ku isaha ya saa kumi n�imwe zuzuye nibwo umuryango munini wa gereza ya Mageragere wafunguwe maze Prince Kid asohokamo.
Agisohoka muri gereza yasanganiwe n�itangazamakuru maze agira ati �Ndashimira abantu bose bambaye hafi, abanyeretse urukundo, ariko nano mbonereho umwanya wo gushimira cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.�
Yakomeje agira ati �Benshi bari baciye iteka ko ibintu byarangiye , yego Perezida wa Repubulika yababajwe n�ibyabaye ariko mu bushishozi bwe , ubunararibonye bwe yavuze ko ubutabera bukora akazi kabwo.�
Uyu musore wari utegerejwe na benshi mu nshuti ze yavuze ko ukuri kwari kuzigaragaza uko byagenda kose.
Ati �Biba biteye ubwoba ariko iyo wizera igihugu cyawe, ubutabera bw�igihugu cyawe n�igihugu muri rusange akoba kazamo ariko ugeraho ukumva ko byanze bikunze ukuri kuzakora.�
Prince Kid yakomeje ku cyatumaga ahora asaba ko urubanza rwe rubera mu ruhame aho kubera mu muhezo nk�uko byagenze.
Ati �Icyatumaga nsaba ko urubanza rubera mu ruhame nta kindi ni ukuri kandi nizera ko ukuri guhora gutsinda.�
Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi ku wa 08 Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha by�ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye yagiye aritegura.