Ntabwo turi abajura - Perezida Kagame yasubije Congo

Wpfreeware Views:428 November 30, 2022 AMAKURU
Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye irahira ry�abayobozi bashya, yikije cyane ku bijyanye n�umutekano w�u Rwanda n�aho ingabo zarwo zoherejwe kuwubungabunga mu butumwa bwa Loni ndetse no mu mikoranire n�ibihugu bitandukanye. Yagaragaje ko ingabo ziri muri Centrafrique n�izoherejwe muri Mozambique zikora akazi neza kandi zatanze umusanzu ufatika mu gukemura ibibazo by�ingutu byari muri byo bihugu bishingiye ku mutekano muke. Perezida Kagame yanakomoje ku mubano w�u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urimo agatotsi ahanini bishingiye ku myitwarire y�umuturanyi wo mu Burengerazuba urushinja gushyigikira Umutwe w�Abarwanyi M23. Yasobanuye ko ibikorwa na RDC ari ugushaka gufata u Rwanda nk�insina ngufi nyamara ari igihugu gifite ubusugire kandi gikwiye kubahwa. Perezida Kagame yasubije mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi, wavuze ko mu gihe umwuka mubi wakomeza hagati y�igihugu cye n�u Rwanda, bishobora kugeza n�aho arushozaho intambara. Ntiyigeze avuga mu mazina uwo yabwiraga, ariko usesenguye byumvikana neza ko ariwe yasubizaga. Yagize ati �Nzi ibijyanye n�intambara, niba ushaka kubimenya uzaze nkubwire. Nzi ububi bwayo, kandi niba hari ikintu cyiza wakwifuza kugira, nta kirenze amahoro.� Umukuru w�Igihugu yavuze ko inshuro nyinshi, yasabye RDC ko u Rwanda rwagira uruhare mu gukemura ibibazo by�umutekano muke biterwa na FDLR, ariko yo ikabyanga. Yavuze ko mu gihe FDLR yakomeza kurasa ku butaka bw�u Rwanda, nta bundi butumire azasaba, byo ubwayo ari ubutumire. Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo FDLR yaba imaze imyaka myinshi ikiriho ku buryo nta gushidikanya �hari umuntu ushaka ko iki kibazo kidakemuka� kugeza n�aho abagize uyu mutwe wagize uruhare muri Jenoside, basigaye bagereranywa n�abayirokotse. Yakomeje ati �Abantu bagize uruhare muri Jenoside, bamwe bari hano, abandi bari hanze banze no kuburanisha, banze kohereza mu Rwanda ngo kubera ibijyanye n�uburenganzira bwa muntu, hanyuma tukababwira tuti niba mudashaka kubohereza mu Rwanda, mwakire ibimenyetso mubaburanishe [...] nabyo ntibikorwe. Ni ukuvuga ngo ntiwemera n�urwego rwawe rw�ubutabera.� �Hanyuma nyuma bakazagaruka badutunga urotoki [...] bamwe muri aba bantu banze kohereza aba bantu, byararenze bakora ibyaha mu bihugu byabo nyuma bakifuza kubatwoherereza.� Perezida Kagame yavuze ko ubushobozi igihugu gifite kibukoresha byinshi mu gusaranganya, ariko kidashobora kwiba. Yakomeje ati �Yewe n�uko gushinjwa ko twiba amabuye y�agaciro ya RDC, ikintu kimwe ni uko tutari abajura. Aho turi ubu, iterambere tumaze kugeraho, rishingiye rimwe na rimwe ku bufasha duhabwa n�aba bantu badushinja, ibi bihugu bikomeye, biduha ubufasha.� �Kuko bifasha ibindi bihugu, ntabwo bizigera bibona ikindi gihugu kibyaza neza umusaruro amafaranga gihabwa nk�uko u Rwanda rubigenza. Ntabwo ari ku mpanuka, ni uko turi kandi nta muntu uzabitwambura. Ariko iyo bigeze ku kugerageza kuducaho urukoma kuko turi insina ngufi, bazasanga duha agaciro amafaranga yabo, ni ukuvuga ko bizabagora cyane.� Perezida Kagame yanagarutse ku mwuka mubi uri hagati y�u Rwanda na RDC irushinja kwiba amabuye y�agaciro, avuga ko insina ngufi ari yo icibwaho amakoma. Yagize ati �Ikibazo cya Congo, kirimo ibintu byinshi, Congo, u Rwanda, FDLR, M23, Monusco, Umuryango Mpuzamahanga� turi benshi. Mbere na mbere bikwiriye kuba igisebo kuri aba bantu bose, kuko turi benshi, dufite ubushobozi, tuvuga ko dushaka gukemura ikibazo, ariko ntabwo gikemuka mu myaka irenga 20 ishize.� �Ushobora kwibaza cyangwa abantu bakwibaza uburyo ibi bibazo bireba u Rwanda, bireba RDC bireba iyi mitwe yose ndimo kuvuga, bireba akarere, bireba ibihugu bikomeye bivuga cyane ku bijyanye n�ibibazo byibasiye ikiremwamuntu, uburenganzira bwa muntu, bihora bivuga ko bishaka gukemura iki kibazo; uburyo byicara bigakomeza guca ku ruhande iki kibazo, bishyira mu majwi abandi byo byiretse.� Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bibazo, iteka u Rwanda arirwo rushinjwa ko ari nyirabayazana aho kuba ibindi bihugu nka Amerika, u Bwongereza, n�u Bufaransa cyangwa abandi.

IZINDI NKURU