Umujyi wa Kigali ugiye guhuza abashaka akazi n�abagatanga

Wpfreeware Views:471 December 07, 2022 AMAKURU
Ubuyobozi bw�Umujyi wa Kigali bwateguye umunsi wo guhuriza hamwe abantu bashaka akazi mu byiciro bitandukanye n�abagatanga. Ni ku nshuro ya 9 ubuyobozi bw�umujyi wa Kigali butegura uyu munsi uzwi nk�Urubuga rwo gushaka umurimo, ukaba uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ukuboza 2022. Mu itangazo ubuyobozi bw�uyu mujyi bwanyujije ku rukuta rwa twitter, rivuga ko batumiye abagishakisha umurimo bose n�abatanga akazi (ibigo n�abantu ku giti cyabo). Bakazahurira muri Kigali Exhibition and Cultural Village hazwi nka Camp Kigali, guhera ku isaha ya saa tatu kugeza saa cyenda z�amanywa. Mu byiciro umunani byatambutse, abatanga akazi basobanurira abagakeneye ibyo basabwa kuzuza kugira ngo bemerwe mu bigo bakorera cyangwa bayobora, byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga, ndetse hakabaho no kumenyana. Umujyi wa Kigali uvuga ko iyi gahunda igamije kurwanya ubushomeri bwari bugeze ku kigero cya 23% mu ibarura ryakozwe ku bakozi n�umurimo mu kwezi kwa Gicurasi k�umwaka wa 2021.

IZINDI NKURU