Abacuruza ibikoresho by�amashanyarazi byakoreshejwe basabwe kubahiriza amabwiriza

Wpfreeware Views:70 July 27, 2022 AMAKURU
Abacuruza ibikoresho by�amashanyarazi n'iby�ikoranabunga byakoreshejwe basabwe kubahiriza amabwiriza yashyizweho atangira kubahirizwa ku wa 11 Nyakanga. Aya mabwiriza ashyiraho umurongo w�iyubahirizwa ry�ubuziranenge mu bucuruzi bw�ibikoresho by�amashanyarazi n�ibyikoranabunga byakoreshejwe harimo n'uko umuntu ushaka gukora ubucuruzi bwabyo agomba kuvanza gusaba uruhushya rutangwa n�urwego rubishinzwe. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nyakanaga, Ikigo cy�Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw�Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi gifatanyije n�abafatanyabikorwa bacyo aribo; Polisi y� u Rwanda (RNP), Urwego rw�igihugu rw�ubugenzacyaha (RIB), Ikigo cy�igihugu gishinzwe ingufu (REG), bagiranye ikiganiro n�abanyamakuru hagamijwe gusobanura amabwiriza agenga icuruzwa ry�ibikoresho by�amasahanyarazi ndetse n�iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe. Umuyobozi w�iki kigo; Madamu Beatrice Uwumukiza, yavuze ko kuba nta mabwiriza agenga icuruzwa ry�ibikoresho byakoreshejwe, byatumye habaho icyuho cyo kuba habagaho nko gucuruza ibucuruzwa bitemewe cyangwa kugurisha ibintu byibwe. Aya mabwiriza agenga n�ibindi bikoresho by�ikoranabuhanga byo mu biro n' iby'itumanaho , ibikoresho byifashishwa mu gukonjesha, ibikoresho binini byo mu rugo n�ibito bikoresha amashanyarazi, ibikoresho byo kumurika n�amatara, ibikoresho bya siporo, imyidagaduro n ibikinisho, telephone, insinga z�amashanyarazi, mudasobwa, televiziyo, ibikoresho by�umuziki, ibikoresho bifata amashusho, ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amashusho, radiyo, imashini zimesa, imashini ziteka, n�ibindi bitandukanye. Umuntu ushaka gucuruza ibikoresho by�amashanyarazi ndetse n�ibyikoranabuhanga byakoreshejwe asaba uruhushya rutangwa n�urwego rw�igihugu rufite ubugenzuzi bw�ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, urwo ruhushya rumara imyaka ibiri ariko rukongerwa. Ucuruza agenzura neza ko ibikoresho by�amashanyarazi cyangwa iby�ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n�amabwiriza y�ubuziranenge ya IEC 60950-1. Ucuruza yandika amakuru y�ingenzi ajyanye n�igikoresho cy�amashanyarazi cyangwa icy�ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n�icyo yagurishije, akayabika nibura mu gihe cy�imyaka ibiri (2) ari yo; icyiciro; izina ry�ikirango; izina ndangakigererezo ryo mu ruganda; inomero y�ubwoko; inomero ya seri cyangwa IMEI na International Mobile Equipment Identity Software Version (IMEI SV), hakurikijwe aho ibikoresho biri (aho bishoboka); ikindi kirango cyangwa imimerere igitandukanya n�ibindi, iyo bihari; ibisobanuro by�imikorere n�imikoreshereze y�igikoresho. Mbere yo kugura igikoresho cy�ikoranabunga cyakoreshejwe, umuguzi arasabwa kubanza kugenzura niba icyo gicuruzwa ari icy�uwo mucuruzi mu buryo bwemewe n�amategeko ndetse akabika neza ibikiranga. Umuvugizi wa Polisi y� u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko aya mabwiriza azatuma habaho korohereza abagomba kureba ko ashyirwa mu bikorwa uko bikwiriye. Umuvugizi w�urwego rw�igihugu rw�ubugenzacyaha , Thierry Murangira yavuze ko nta rwitwazo ruzongera kubaho aho umuguzi cg umucuruzi yavugaga ko atazi aho igicuruzwa cy�ikoranabunga afite cyaturutse, bizanacyemura ikibazo cy�abantu bahinduraga nomero iranga igikoresho.

IZINDI NKURU