Nyabihu:Umuryango w'abantu batanu umaze imyaka 5 uba muri nyakatsi

Wpfreeware Views:72 July 27, 2022 AMAKURU
Abaturage bo mu mudugudu wa Bikingi mu kagari ka Kijote umurenge wa Bigogwe w�akarere ka Nyabihu baratabariza umuryango umaze imyaka itanu uba muri nyakatsi nayo igiye kubagwaho Iyo urebeye kure inzu uyu muryango umazemo imyaka isaga itanu wiberamo ushobora kuyitiranya n�ikiraro cy�amatungo cyakora siko bimeze ahubwo ni inzu ituwemo n�umuryango w�abantu batanu. Tukihagera twahasanze umubyeyi witwa Ntagisanimana Esperance ari kumwe n�abana be babana muri iyi nzu ,maze atubwiira ko babayeho nabi muri iyi nzu bamazemo imyaka itanu kandi ngo ubuyobozi bubizi;doreko ngo n�ubwo baba muri iyo nzu imeze gutyo nayo ngo atari iyabo ahubwo ko bayibamo bayikodesha kuko ntahandi bagira ho gukinga umusaya. Tubajije uyu mubyeyi impamvu bahisemo gukodesha inzu imeze nka nyakatsi igiye guhirima,uyu mubyeyi yavuze ko ariko ubushobozi bwe bungana dore ko ngo amafaranga 1500 y�u Rwanda ayikodesha ku kwezi nayo ntayo abona,gusa ngo kubera amaburakindi bahisemo guhebera urwaje. Tuganira n�abaturanyi b�uyu mubyeyi nabo batubwiye uko uyu mubyeyi yageze muri iyi nzu kubera amaburakindi dore ko ngo nta muntu wayibagamo;aho yayigezemo arimo kuzerera apfa kuyinjiramo maze ayibamo gutyo. Kuri iki kibazo Umunyamabanga nshingwabikorwa w�umurenge wa Bigogwe, Muhirwa Robert yavuze ko habayeho uburangare bw�abayobozi b�inzego z�ibanze bituma uyu muturage adashyirwa ku rutonde rw�abagomba kubakirwa gusa ngo ubwo iki kibazo bakimenye uyu muryango bagiye guhita bawukura muri iyi nzu ishaje cyane.

IZINDI NKURU